Wadusanga

Abanyapolitiki

Dr. Cyubahiro Mark Bagabe  Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Dr. Cyubahiro Mark Bagabe yabaye umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority).

Dr. Bagabe yayoboye ibigo bitandukanye bya leta, birimo Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

Dr. Bagabe afite uburambe bukomeye mu kuyobora, iterambere mpuzamahanga ry’ubuhinzi, no mu micungire y’ubuziranenge.

Yagize uruhare rukomeye mu bushakashatsi ku buhinzi, ikoranabuhanga mu buhinzi, no mu kubaka urwego rw’ubuziranenge muri Afurika.

Dr. Bagabe afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu buzima bw’ibihingwa n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (MSc) mu ikoranabuhanga ryo kurinda ibihingwa yakuye muri Kaminuza ya Reading mu Bwongereza.

Dr. Cyubahiro Mark Bagabe wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yagiye kuri uyu mwanya tarikiki ya 18 Ukwakira 2024 asimbuye Musafiri Ildephonse.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe