Wadusanga

Abahanzi

Yashinze Moshions, Turahirwa Moses ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Moses Turahirwa w’imyaka niwe washinze inzu y’imideli ya Moshions mu 2015.

Icyo gihe gahunda yo kwimakaza ibikorerwa imbere mu gihugu izwi nka Made in Rwanda ntabwo yari yagafashe irangi bya nyabyo.

Ubwo leta yagenaga ko buri wa Gatanu ukwiriye kuba umunsi wo kwambara imyenda yakorewe imbere mu gihugu, Moshions ya Turahirwa yahise itangira kujya ku ibere.

Ashinga Moshions yatangiranye n’umudozi umwe, ariko mu 2018 yari ageze kuri 13 bahoraho, barimo umunani bashinzwe kudoda n’abandi bashinzwe gushaka amasoko no kumenyekanisha ibikorwa banyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Imyambaro ya Moshions iri mu yatoranyirijwe kugurishirizwa ku rubuga rwa Beyoncé.

Moses Turahirwa yanagaragaye mu bantu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, bifashishijwe n’ikipe ya Paris St Germain mu kwamamaza umwenda wayo wari wakozwe na Jordan.

Mu 2019, Moshions yahembwe nk’ikigo cyateje imbere ibikorerwa mu Rwanda, mu bihembo bizwi nka RDB Business Excellence Awards, bishimira abashoramari babaye indashyikirwa mu mwaka.

Moses afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no guhanga imideli ‘Masters in collection design’, yakuye mu ishuri rya Polimoda ryo mu Butaliyani.

Muri 2023 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions, akurikiranyweho ibyaha by’inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.

Tariki ya 15 Kamena 2023, Urukiko rwategetse ko Turahirwa Moise nta mpamvu zikomeye zituma akurikiranwa afunze rutegeka ko arekurwa akajya kurikiranwa ari hanze.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe