Abakinnyi
Umusifuzi Mukansanga Salima ni muntu ki?
Mukansanga Salima Rhadia, ni Umusifuzi Mpuzamahanga w’Umupira w’Amaguru, umaze kubaka izina ku ruhando rw’Isi.
Mu 2007 ni bwo yatangiye gusifura, ariko ngo yahuye na byinshi bimuca intege birimo no kuba hari abakoraga uyu mwuga bahisemo kuwureka, ariko we ahitamo gukomeza kuko hari aho yashakaga kugera nubwo atari azi ko
uyu munsi yaba ari mu bayoboye Igikombe cya Afurika mu bagabo.
Mukansanga yatangiye afite inshingano z’umusifuzi wa kane ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.
Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y’abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.
Mu 2018 yasifuye mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay. Harimo n’umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.
Mu 2019, yasifuye Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa hagati ya tariki ya 7 Kamena n’iya 7 Nyakanga, ahava ajya mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo batarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.
Mu mwaka wa 2021, yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje Ubwami bw’u Bwongereza na Chili i Tokyo.
Mukansanga yasifuye mu gikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 cyabereye muri Nouvelle-Zélande.
Mu mpera za 2020, uyu musifuzi w’Umunyarwandakazi yatoranyijwe muri 20 babigize umwuga muri Afurika, bahawe amasezerano y’umwaka umwe na CAF.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?