Abanyapolitiki
Dr Agnes Kalibata ni muntu ki?
Dr Kalibata Agnes ni Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA).
Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu bijyanye n’udusimba duto (Entomology) yakuye muri Kaminuza ya Massachusetts mu mwaka wa 2005.
Mu 2018, yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na Kaminuza ya Liège yo mu Bubiligi ku bw’imiyoborere ye idasanzwe.
Yamaze imyaka igera ku icumi akora mu kigo gikora ubushakashatsi ku buhinzi, International Institute of Tropical Agriculture at the Kawanda Agricultural Research Institute gikorana na Kaminuza ya Makerere ndetse n’iya Massachusetts, avamo mu 2006 ajya muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Ni umwe mu bantu babaye abaminisitiri b’ubuhinzi b’icyitegererezo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Kuva mu 2008 kugeza mu 2014 ubwo yari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, ubukene bwagabanutseho 50% ahanini bitewe na politiki nziza y’ubuhinzi no kuzamura abahinzi bato.
Naho mu 2012 yahawe igihembo cyitwaga Yara Prize ubu cyahindutse Africa Food Prize gihabwa umuntu cyangwa ikigo kiri kuzana impinduka mu iterambere ry’ubuhinzi bwa Afurika.
Mu ntangiriro za 2019, Umuryango nyamerika wita ku bumenyi (National Academy for Sciences, NAS) wamuhaye umudali w’ishimwe kubera guteza imbere abaturage abinyujije mu buhinzi bugezweho ku mugabane wa Afurika.
Yahawe igihembo cya Justus-von-Liebig for World Nutrition tariki ya 16 Ukwakira 2024, ni igihembo gihabwa umuntu wagize uruhare rukomeye mu bushakashatsi cyangwa ibikorwa bifasha abatuye Isi kurandura inzara, ni igihembo gihabwa kandi abantu cyangwa ibigo byakoze ubushakashatsi mu bya siyansi ijyanye n’ubutaka, abahanze ibishya, tekinike cyangwa ibindi bikorwa bifasha abatuye Isi kwihaza mu biribwa, gufasha kubungabunga umwimerere w’ibidukikije n’ibindi.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?