Abanyapolitiki
Minisitiri Rtd Major General Albert Murasira ni muntu ki?
Rtd Major General Murasira Albert ni Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
Murasira yavutse tariki ya 11 Ugushyingo 1962, yavutse ku babyeyi bari batuye mu ntara ya Maniema muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, akaba arinaho yigiye amashuri abanza n’igice kimwe cyayisumbuye, ageze mu Rwanda yakomereje muri Ecole de Science Byimana ahasoreza ayisumbuye mu 1983.
Afande Albert Murasira yahise ajya kwiga muri Kaminuza nkuru y’Urwanda i Butare yiga Imibare abonamo impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu 1986, yahise akomerezaho abona n’impamyabumenyi ya Masters mu 1988 n’ubundi mu mibare.
Nyuma yaho yabonye indi Masters mu bijyanye na (Project Management), yavanye muri kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza , amaze gusoza amashuri ye nibwo yinjiye mu gisirikare cyicyo gihe (FAR), mu 1989 asoje amasomo ya gisirikare yahawe ipeti ya Sous-Lieutenant muri icyo gihe cyose yarigishaga muri cyahoze ari Kaminuza nkuru y’urwanda.
Mu 1994 Inkotanyi za RPF zitsinze urugamba rwo kubohora igihugu General Majoro Murasira Albert yahise yemera kwifatanya n’igisirikare cya RPA akomeza kwigisha muri Kaminuza no mu 1995 kugeza 1998.
Kuva mu Ukwakira 1999 kugeza mu Ukwakira kwa 2004 Afande Murasira yahawe inshingano zo kuba umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’ingabo icyo gihe uwari Minisitiri w’ingabo yari Perezida Paul Kagame wari na Visi Perezida w’Urwanda.
Nyuma y’imyaka itanu ari muri Minisiteri y’ingabo mu kuboza kwa 2004 yahise yerekeza muri Sudani aho yari umwe mu basirikare babanyarwanda babarizwaga mu butumwa bw’Amahoro bwa ONU akaba yarashinzwe itumanaho no kubika amakuru mu gihe cy’umwaka wose ahava mu Ukuboza kwa 2005.
Kuva muri Mutarama 2006 Albert Murasira yari umuyobozi w’ungirije w’ishuri rya gisirikare riherereye mu kigo cya gisirikare cya Gako(Rwanda Military Academy) kugeza muri Mutarama 2007.
Nyuma yaho yagaruwe muri Minisiteri y’ingabo ahabwa inshingano z’imiyoborere n’abakozi mu gisirikare cy’Urwanda(RDF).
Ni inshingano yakoze mu gihe cy’imyaka itanu kugeza muri Gashyantare 2012.
Tugarutse ku mashuri ya Gisirikare muri 2004 Major General Albert Murasira yabonye impamyabumenyi ya Post Graduate Diploma mu bijyanye n’imiyoborere yavanye muri Kaminuza yo muri Ghana (Ghana Institute of Management and Public Administration).
Muri 2011 yafashe andi masomo ya gisirikare abona Diploma mu masomo yo kuyobora ingabo mu bikorwa byo kurinda umutekano yavanye mu gihugu cy’ubushinwa .
Kuva mu 1994 ubwo y’injiraga mu gisirikare cy’ihuje yakoze imyitozo myinshi byanatumye azamuka mu mapeti yihuta kuko muri 2012 hashize imyaka 18 yarageze ku ipeti rya Colonel.
Muri 2012 kandi yarazamuwe agirwa Brig. General hashize kandi imyaka itandatu yongera kuzamurwa agirwa Generali Majiro hari muri 2018 rikaba ari naryo peti yagiye mu kiruhuko cyizabukuru afite.
Kuva muri Gashyare 2012 yagizwe umuyobozi mu kuru w’ikigo cy’imari cya Zigama Credit and Saving Society(Zigama CSS) kugeza muri 2018 Perezida Paul Kagame amugize Minisitiri w’Ingabo asimbura Rtd General James Kabarebe warugizwe umujyana mu by’umutekano wa Perezida Paul Kagame.
Izi nshingano yazikoze kugeza muri 2023 ubwo yasimburwaga na Nyakubahwa Juvenal Marizamunda, nyuma y’amazi abiri gusa Murasira yahawe inshingano agirwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi nyuma gato yagaragaye ku rutonde rw’abasirikare bakuru bemerewe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame akana n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’Urwanda kujya mu kiruhuko kizabukuru, nkuko byari bagenze muri manda yari yatangiye muri 2017 nguma y’imyaka irindwi ari kuri uyu mwanya yongeye kugirirwa ikizere awugumishwaho muri manda yatangiye 2024 akomeza kuba Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 4
Umunyarwandakazi Naomi Schiff ukorera Sky Sports ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Hari benshi bari baziko ari umusirikare, umunyarwenya uzwi nka Captain Regis ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Ni umwe muri ba Miss Rwanda bavuzweho ubusinzi, Miss Muheto Divine ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?