Abanyapolitiki
Afite ubumenyi buhambaye Bwana Prudence Sebahizi ni Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, ni muntu ki
Bwana Prudence Sebahizi ni Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, yahawe uyu mwanya yarasanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ubukungu mpuzamahanga, afite n’uburambe mu kwihuza kw’Akarere no kugena amabwiriza afenga ibihugu bikagize.
Sebahizi afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’iterambere mpuzamahanga yakuye muri kaminuza nkuru ya Seoul muri Koreya y’epfo.
Yakoze imirimo itandukanye muri leta no mu rwego rwabikorera, uyu ari mu baharuye inzira binyuze mu biganiro ko Urwanda rwinjira mu bihugu bigize umuryango w’Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAC) muri 2006.
Sebahizi yatanze ubujyanama kuri Guverinoma y’Urwanda kukwihuza kwarwo n’Akarere, Urwanda rukaba rwarinjiye muri EAC muri Nyakanga muri 2007.
Yabaye umuyobozi mukuru warushinzwe gukurikirana ibiganiro by’ubucuruzi mpuzamahanga no kwihuza n’Akarere.
Yanagize uruhare mu bigomba gushyirwaho mu isoko rihuriweho rya EAC, mubujyanama yatangaga yakoranye na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, ibiro bya Perezida wa Repubulika ndetse na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.
Sebahizi yabaye umuhuzabikorwa wo kurwego rw’igihugu w’ihuriro ry’imiryango yigenga mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (East Africa Civil Society Organization Forum) hagata ya 2012 na 2014.
Yabahawe ishimwe n’Abakuru b’ibihugu bya EAC kubera umusanzu yatanze wubakiye kw’ishyirwaho ry’isoko rihuriweho n’ibihugu bigize uyu muryango.
Mbere yuko agirwa Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Sebahizi yabarizwaga muri Ghana aho yari umuyobozi akana n’umuhuzabikorwa mu bunyamabanga bw’ishyirwa mu bikorwa by’Amasezerano y’isoko rusange ry’Africa(African Continental Free Trade Area).
Munshingano ze kuva muri 2016 yabaye umujyanama mukuru mu bya tekiniki kumunyamabanga mukuru n’ibigo bikorana n’isoko rusange ry’Africa hagamijwe guhuza imikorere n’imikoranire yabyo.
Kuva muri 2015 hatangiye gutegurwa amasezerano yiri soko, Sebahizi yayoboye itsinda ry’inzobere zitandukanye anatanga ubufasha mubya tekiniki hagamijwe guha imbaraga imikorere ya komisiyo y’umuryango wa Africa yunze ubumwe kugirango urusheho gukora no kugera kuntego zawo.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?