Abanyapolitiki
Christine Nkurikiyinka ni Minisitiri w’Abakozi ba leta n’umurimo, ni muntu ki?

Ambasaderi Christine Nkurikiyinka ni Minisitiri w’Abakozi ba leta n’umurimo, yavukiye i Kigali mu mwaka w’i 1965 , ninaho yize kugeza mu mwaka 1985 ubwo yajyaga kwiga ibijyanye n’imiyoborere mu by’ubucuruzi mu Budage muri Kaminuza ya Ludwigshafen.
Nkurikiyinka Christine avuga neza ikidage, ikinyarwanda, icyongereza ndetse n’igifaransa, nyuma yo gusoza amashuri ye mu mwaka w’i 1991 na 2005 yakoreye Ambasade y’Urwanda mu Budage.
Kuva muri 2006 kugeza muri 2008 yaje muri Kigali gukorera Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, aho kuva muri 2009 kugeza 2011 yasubiye mu Budage ari Ambasaderi w’Urwanda muri kiriya gihugu n’ibindi bihugu bituranye nacyo nka Pologne, Romania,Linchistein, Repubulika ya Czech ,Slovakia ndetse na Ukraine.
Mu mwaka wa 2011-2013 Madamu Christine yagiye kiba Ambasaderi w’Urwanda mu Burusiya aho yaje gusimburwa na Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya nkuko nawe yamusimbuye muri MIFOTRA(Minisiteri y’Abakozi ba leta n’umurimo).
Muri 2015 yoherejwe muri Swiden kuba Ambasaderi w’Urwanda kimwe n’ibindi bihugu byo mu burayi bw’Amajyaruguru birimo Danmark, Norvège ndetse na Iceland iki cyikaba aricyo gihugu cyafashije Urwanda kubyaza amashanyarazi Gaz Metane yo mu Kivu.
Kuva muri 2022 yagizwe umuyobozi mukuru ushinzwe gahunda y’Urwanda y’ubutwererane hagati y’ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere, akazi yakoze kugeza tariki ya 16 Kanama 2024 ubwo yagirwaga na Perezida Paul Kagame Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 3
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?