Abanyapolitiki
Ildephonse Musafiri ni Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi ni muntu ki?

Dr Ildephonse Musafiri ni Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi kuva muri Werurwe 2023, yagiye kuri uyu mwanya hashize amezi arindwi agizwe umunyamabanga muriyi Minisiteri aho yari yashyizweho muri Kanama 2022.
Hari kandi hashize imyaka 6 yari umuyobozi mukuru w’inama ishinzwe ingamba na politiki mu biro bya Perezida wa Repubulika y’Urwanda, yanabaye umwe mubagize inama y’ubutegetsi ya Banki nkuru y’Urwanda kuva muri Mata 2018.
Dr Musafiri yabaye umwarimu mukuru w’icyubahiro muri kaminuza nkuru y’Urwanda mu ishuri rikuru ry’ubucuruzi n’ubukungu aho yahoze ari umwarimu n’umuyobozi w’ishami ry’ubukungu.
Ub7shakashatsi bwe bwibanze kubukungu na politiki y’iterambere cyane cyane isesengura ry’ubukene n’ubusumbane , izamuka ry’ubuhinzi na politiki y’ibiribwa .
Dr Ildephonse Musafiri yabonye impamyabumenyi y’ikirenga PhD mu bukungu bushingiye kubuhinzi yakuye muri kaminuza ya Bonn mu Budage n’impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu mu bijyanye n’ubumenyi bw’ubukungu yakuye muri Kaminuza y’Urwanda.
Dr Musafiri avuga neza icyongereza,igifaransa n’ikinyarwanda ndetse n’ikidage.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 3
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?