Abanyapolitiki
Eric Rwigamba ni umunyamabanga muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, ni muntu ki?
Eric Rwigamba ni umunyamabanga muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, yavukiye muri Uganda akaba arinaho yize amashuri abanza n’ayisumbuye yewe na Kaminuza muri Makerere akaba yarahize ibijyanye n’imari n’ubukungu.
Eric Rwigamba arubatse afite umugore n’abana batatu.
Amaze igihe cyinini mu rwego rw’imari ndetse akaba yaranabaye mu rwego rwabikorera cyane, yanyuze mu bigo bitandukanye nka Ecobank, Access n’ibindi.
Eric yanabaye umuyobozi w’ishami ryo guteza imbere imari muri Minisiteri y’imari nigenamugambi.
Eric Rwigamba yinjiye muri Guverinoma tariki ya 30 Nyakanga 2022 aho Perezida Paul Kagame yamugiriye ikizere amugira umuyobozi wa Minisiteri nshya yari ifite mu nshingano gukurikirana no kubyaza umusaruro ahantu hatandukanye leta iba yarashoye imari, yari Minisiteri y’ishoramari rya leta gusa ntabwo yamaze igihe kirekire kuko muri Kanama 2023 iyi Minisiteri yavanyweho, akaba aribwo Eric Rwigamba yahise agirwa umunyamabanga muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.
Ni mpuguke mu byishoramari kuko afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu Master’s yavanye muri Kaminuza ya Oklahoma Christian University, yabaye mu nama y’ubutegetsi y’ibigo nka banki y’urwanda n’iterambere BRD, ikigo kigenzura isoko ry’imari n’imigabane ry’Urwanda n’ibindi.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?