Abanyamakuru
Yigeze kurega Radio yakoreraga arayitsinda, Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald ni muntu ki?
Yitwa Oswald Mutuyeyezu uzwi ku izina rya ‘Oswakim’ yavukiye mu karere ka Rurindo, avuka mu muryango w’abana umunani we akaba uwa karindwi.
Oswakim yatangiye gukunda ibya radiyo kuva ari umwana kuko kumyaka umunani gusa yabashaga kubara inkuru zibyo yumvise kuri radiyo.
Ageze mu kiciro rusange cyayisumbuye yaje gushinga radiyo yabwiraga abanyeshuri amakuru yabaga agezweho akaba yarashyigikirwaga cyane nabanyeshuri bakundaga ibiryo nubwo we yivugiye ko kurya bidapfa kumutwarira umwanya cyane.
Umunsi umwe mu gutangaza amakuru yibyabaga byabereye mu kigo yihaye ibyo kuvuganira abanyeshuri bari barajwe hanze n’ushinzwe imyitwarire kuko yari yabafashe basakuriza abandi aho bararaga bituma bamwe mu bayobozi bikigo bamwijundika banamuha igihano cyo gukora isuku y’ubwiherero icyumweru cyose.
Oswakim ageze mu cyiciro cyakabiri cy’amashuri yisumbuye mu inderabarezi yisanze mu banyeshuri batanu babonye buruse kandi kukigo hari amashuri umunani y’uwagatandatu.
Muri 2006 nibwo yagiye kwiga i ruhande mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’urwanda mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho.
Byasabaga kwiga imyaka ibiri umunyeshuri yiga itangazamakuru n’itumanaho ariko umunyeshuri yagera mu mwaka wa gatatu agahitamo gukomeza kimwe, we yahisemo itumanaho.
Muri 2010 Oswakim yaramaze kubona impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza, mu mwaka wa 2013 yagiye gushaka Master’s muri (Development Studies) nyuma y’umwaka umwe arayibona.
Muri 2007 Gashyantare nibwo yinjiye muri sitidiyo za radiyo ya kaminuza y’Urwanda yitwa Radio Salus icyo gihe yakiriwe n’umunyamakuru witwa Alex Namahoro .
Umuyobozi wa Radiyo Aldo Havugimana yaje kumuha kuvuga amakuru kabiri mu cyumweru akajya anakora ikiganiro cyitwa ‘Menya n’ibi’.
Muri 2009 Oswakim yavuye kuri Salus ajya kuri City Radio, akaba yaramrnyekanye mu kiganiro cyitwaga ‘Umunsi ukeye’, kuri City Radio avugako hari ubuzima bugoye burimo kwamburwa umushahara, gusuzugurwa n’ibindi.
Muri 2014 nibwo inkuru yo kuba Oswakim yarishyuzaga City Radio amezi cumi nabiri bari bamubereyemo yasakaye ndetse biza kurangira agiye kuri Radio Isango Star yakoze amezi atandatu gusa.
Yaje gusubira kuri City Radio yari yarahinduye ubuyobozi, Oswakim na Papa Kibizu barakoze Citu Radio yongera kuzamuka cyane kubera ikiganiro cye.
Muri Nyakanga 2018 Oswakim yari yaragiye gutoza abanyamakuru mu itorero i Butare, ariko umuyobozi watumye ava kuri City Radio bwambere bamugarura mu nshingano bashwaniyemo nambere adahari, uyu muyobozi yaje kongera gushwana na Oswakim biturutse kukuba yarashaka kubahindurira umurongo w’ikiganiro.
Oswakim yaje kwerekeza kuri RadioTV10 yayoborwaga na Jado Castar yewe biza kurangira ajyanye na Ramesh bita Papa Kibizu mu gukorana ikiganiro cya mu gitondo, amaze kuhagera yasubiye kurega City Radio avugako imubereyemo umwenda wa miliyoni 15.5, uru rubanza yaje kurutsinda ndetse ahabwa miliyoni 8.5.
Oswakim ari mu banyamakuru mbarwa babanyarwanda bagiranye ikiganiro cyihariye na Perezida Paul Kagame.
Oswakim akunda kureba umupira w’amaguru ndetse ajya afata umwanya agasoma ibitabo, akunda kurya nubwo aba yumva biri kumutwarira umwanya ntakunda umuntu umukura mu bitotsi.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?