Abanyapolitiki
Laurent Bucyibaruta yari muntu ki?
Yakoze amahano, yapfuye nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 20 kubera ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi
Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu majyepfo y’igihugu yavutse mu 1944 apfa tariki ya 6 ukuboza 2023 afite imyaka 79.
Yari yarahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi n’urukiko rwo mu Bufaransa akatirwa igifungo cy’imyaka 20.
Laurent Bucyibaruta, ni we Munyarwanda wa mbere wo ku rwego rwo hejuru cyane waburanishirijwe mu Bufaransa kuri jenoside yakorewe Abatutsi.
Bucyibaruta yaburanishijwe hagendewe ku birego byatanzwe n’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa n’imiryango irimo na IBUKA, ishami ryayo ryo mu Bufaransa.
Urubanza rwa Bucyibaruta rwari rushingiye ku nama ziswe iz’umutekano, yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, abashinjacyaha bavuze ko zateguriwemo kwica abatutsi babarirwa mu bihumbi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.
Bucyibaruta yashinjwaga gushishikariza abatutsi benshi guhungira mu ryari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza kuhabahera ibiribwa, amazi n’uburinzi.
Ahagana tariki ya 21 y’ukwezi kwa kane 1994, abatutsi benshi cyane barahiciwe mu cyabaye kimwe mu bice by’icuraburindi ryinshi mu bihe byaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Urukiko rwanasuzumye uruhare rwa Bucyibaruta mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry’i Kibeho, ubu ni mu karere ka Nyaruguru, ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa gatanu mu 1994.
Rwanasuzumye kandi uruhare rwe mu bwicanyi bwakorewe imfungwa z’abatutsi zirimo n’abapadiri batatu kuri gereza ya Gikongoro.
Bucyibaruta, yari yaragiye kwihisha mu Bufaransa kuva mu mwaka w’i 1997.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 4
Umunyarwandakazi Naomi Schiff ukorera Sky Sports ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Hari benshi bari baziko ari umusirikare, umunyarwenya uzwi nka Captain Regis ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Ni umwe muri ba Miss Rwanda bavuzweho ubusinzi, Miss Muheto Divine ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?