Abanyapolitiki
Maria Vorontsova na Katerina Tikhonova abakobwa ba Perezida Putin ni bantu ki?

Maria Vorontsova na Katerina Tikhonova w’imyaka ni abana ba Perezida Putin.
Maria Vorontsova, yavutse mu 1985.
Yize ibinyabuzima muri kaminuza ya St Petersburg aniga ubuvuzi muri kaminuza ya leta i Moscow.
Katerina Tikhonova ni umuhanga mu ikoranabuhanga ufite akazi gafasha leta y’Uburusiya n’uruganda rw’ibya gisirikare.
Maria Vorontsova we akuriye porogaramu zo gukora ubushakashatsi bugenzurwa na Putin ubwe.
Aba bakobwa ni abana ba Putin n’uwahoze ari umugore we Lyudmila, bashakanye mu 1983 ubwo Lyudmila yari umukozi mu ndege naho Putin ari umukozi wa KGB. Urugo rwabo rwamaze imyaka 30 kuko batandukanye muri 2013.
Maria Vorontsova akora ubushakashatsi muri kaminuza kubuvuzi bw’imvubura z’imisemburo ‘endocrine system’.
We n’abandi banditse igitabo ku kugwingira mu bana, kandi ashyirwa ku rutonde rw’abashakashatsi mu kigo cya Endocrinology Research Centre i Moscow.
Maria yashakanye n’umugabo w’umucuruzi w’umuholandi Jorrit Joost Faassen, wizege gukora mu kigo cy’ingufu cya leta y’Uburusiya, Gazprom, nubwo bivugwa ko baba baratandukanye.
Murumuna we Katerina Tikhonova afite impano yo kubyina ‘Rock’n’Roll’ kuko we n’umukunzi we babaye aba gatanu mu irushanwa mpuzamahanga ryabyo ryo mu 2013.
Yashakanye na Kirill Shamalov, umuhungu w’inshuti y’igihe kinini ya Perezida Putin, ubukwe bwabo bwabereye ahantu hihariye muri St Petersburg.
Katerina akora mu bushakashsatsi muri kaminuza hamwe no mu bushabitsi.
Mu 2018 yagaragaye gato kuri televiziyo avuga ku buhanga bwa ‘neurotechnology’ ndetse no mu nama ku ishoramari mu 2021.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 3
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?