Abanyapolitiki
Yigeze gusanga Papa we kurugamba yanga gutaha, Yvan Cyomoro Kagame ni muntu ki?
Yvan Cyomoro Kagame yavutse tariki 23 Gashyantare 1991, avuka Papa we umubyara ariwe Perezida Paul Kagame yarari ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Mu rugendo rwo mu Kwakira uyu niwe mwana Jeannette Kagame yaratwite mu mwaka 1990 ubwo umugabo we yafataga umwanzuro udasanzwe wo kujya ku rugamba kuko ntayandi mahitamo yarahari kuko umusangirangendo we babanye igihe kirekire waruyoboye urugamba yaramaze kuraswa uwo ni Generali Majoro Fred Gisa Rwigema.
Ni inkuru yasanze Nyakubahwa Paul Kagame muri Leta ya Kansas aho yari ku ishuri yiga ibijyanye no kuyobora ingabo, yahise yiyemeza kuva ku ishuri mu rugendo rwamusabaga gushyiramo ubwenge n’undi mutasi uwariwe wese kuko byari byamaze kumenyekana ko ariwe uribuze gusimbura General Fred mu nshingano wari wamaze kwitaba Imana.
Nkuko bigaragara mu gitabo cyashyizwe hanze cyivuga kubuzima bwa Perezida Kagame muri 2007 n’umwanditsi w’umunyamerika Stephen Kinzer yise’A Thousand Hills:Rwanda’s rebirth and The man who dreamed it’.
Muri iki gitabo Perezida Kagame yavuzeko yatandukaniye n’umudamu we mu Bwongereza aho yagombaga kwerekeza mu Bubiligi mu gihe Kagame we yagombaga gufata inzira imuzana ku rugamba muri Afurika.
Mu magambo Perezida Kagame yabwiye umudamu we yamwijeje ko ari bumere neza ndetse anamwizeza ko bazongera bakabonana ni bongera guhura ndetse ko bazakomeza kuvugana yongeraho ati”Urabeho”.
Gusa nubwo Perezida Kagame yaramaze kumusezera agarutse aho bari bari yasanze yahasize agakapu ke ko mu ntoki, ikote rye, Pasiporo ndetse n’ibindi yari yazanye , Kagame yasubiye yo arabimushyira nubwo bose batari bazi ibizakurikiraho cyangwa igihe barikuzongera kuzahurira kuko undi yaratwite kandi agiye kwisigarana.
Nyuma yamezi ane nibwo Yvan Cyomoro yavutse kuri ya tariki ya 23 Ukwakira 1991, icyo gihe se yarari kurugamba.
Cyomoro avuka hakaba hari hashize ukwezi kumwe ingabo zari iza RPA zari ziyobowe na Afande Paul Kagame zifunguye gereza ya Ruhengeri zinafungura imfungwa 1600 zari zihafungiye, mu gitero cyabaye tariki ya 23 Mutarama 1991.
Uyu muhungu wari uvutse ari imfura yajyaga asura kandi Papa we kurugamba nkaho tariki ya 6 Mata 1994 ubwo indege ya Perezida Habyarimana yarasirwaga i Kigali Perezida Kagame yari ku birindiro bikuru byari ibyingabo za RPA Inkotanyi ku Mulindi akaba yararikumwe n’umuhungu we wari muto cyane Yvan Cyomoro Kagame.
Muri kiriya gitabo umwanditsi avugako Perezida Kagame ikintu yahise atekereza kumuhungu we kwari ukubanza akamuvana ahantu habarizwa heza ku mwana wari ufite imyaka itatu ko ndetse yahise abwira abasirikare be gushaka uko bamusubiza I Kampala aho mama we yaramutegereje.
Kagame akimara gutanga ririya tegeko yahise asanga abasirikare be bakuru bahita batangira gutegura uko urugamba rwagombaga kugenda ariko nyuma yigihe kitari kinini Paul Kagame aza kubwirwa n’umunyamabanga we ko umwana we yanze kugenda ko ndetse yariraga cyane agishaka kugumana na se , Paul Kagame yaje guhagarika inama kandi hari mu ma saa munani zijoro yarari I Miyove yavuye ku Mulindi aho rero niho yaturutse aragaruka ku Mulindi agirango aganire na Yvan Cyomoro, amusaba gusanga Madamu Jeannette Kagame.
Muri icyo gihe urugamba rwari rukomeye, ku buryo rimwe na rimwe batwaraga imodoka nta matara acanye.
Kagame avuga ko akigera ku Mulindi yasanze Yvan Cyomoro asinziriye, ategereza ko abyuka yongeraho ko yabonaga Yvan Cyomoro yishimiye aho yari aryamye, ariko kandi yagerageje kumuguyaguya amubwira gusanga umubyeyi we aho yari cyaneko basangiye ibya mu gitondo, bivuzeko igihe hategurwaga igice cya nyuma cy’urugamba rwo kubohora igihugu Cyomoro yarari kumwe na Papa we.
Paul Kagame amaze kohereza Yvan Cyomoro I Kampala yasubiye I Miyove gutanga amabwiriza ku basirikare be yo kujya kurwana n’ingabo zari iza leta no guharika Genocide yakorerwaga Abatutsi no kujya gutanga umusada ku ngabo zari muri CND 600 zari iza RPA Inkotanyi, urugamba rwarwanywe kugeza muri Nyakanga 1994 Genocide ihagaritswe.
Urugamba rumaze kurangira umuryango wa Paul Kagame waje mu Rwanda uramusanga aho yaramaze kuba Visi Perezida maze atura I Kigali, umwe mu babanye nawe Lieutenant General Roméo Dallaire wayoboraga ingabo z’umuryango wabibumbye mu Rwanda wanabigarutseho mu gitabo yise ‘Shake Hands of The Devil: The Failure of Humanity in Rwanda’, mu mpapuro zanyuma ziki gitabo aho avuga uko yavuye mu Rwanda agaruka ku itariki ya 18 Kanama 1994 aho avugako yahawe ubutumire na Paul Kagame mu musangiro w’ibya saa sita mu rugo rwe rwari rushya aho yari kumwe n’umudamu we n’abana be.
Akomeza avugako Paul Kagame yamwifurije ishya n’ihirwe ndetse anamubwirako umunsi umwe azagaruka mu Rwanda kandi koko niko byagenze yaje kugaruka mu Rwanda asanga igihugu cyarahindutse cyiza cyane ugereranyije nuko yari yaragisize, muri aba bana avuga yasanze murugo kwa Kagame ni Yvan Cyomoro wari ufite imyaka itatu n’igice na mushiki we muto Ingabire Ange Kagame .
Amashuri abanza Yvan Cyomoro Kagame yayize muri Green Hills Academy nyuma akomereza amashuri ye muri leta zunze ubumwe za Amerika, yiga muri Pace University iherereye New York aho yavanye impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’Ubukungu, ahavuye yagiye kwiga mu ishuri rya Marshall School of Business muri kaminuza ya Southern California iherereye Los Angeles muri leta ya California aho yavanye Master’s muri Business Administration .
Yvan Cyomoro asoje aya amasomo yahise yinjira mu bushabitsi kugeza muri 2020 agizwe umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo kigihugu gishinzwe iterambere (RDB), yanashinze Company yitwa Leading Energy Company Ltd akaba kandi umufatanyabikorwa wa Venture Capital Fund .
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 4
Umunyarwandakazi Naomi Schiff ukorera Sky Sports ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Hari benshi bari baziko ari umusirikare, umunyarwenya uzwi nka Captain Regis ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Ni umwe muri ba Miss Rwanda bavuzweho ubusinzi, Miss Muheto Divine ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?