Abanyamakuru
Umunyamakurukazi Everyne Umurerwa ni muntu ki?
Ni inshuti magara ya Miss Jolly na Knowless.

Warakurikiye ibiganiro nka, Tinyuka urashoboye cyangwa amakuru mu kinyarwanda kuri Televiziyo y’igihugu n’izina Evelyne Umurerwa ntibigomba gusigana.
Kuva mu mwaka wa 2000 Evelyne Umurerwa yakoreye ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, ni umwe mu banyamakuru babirambyemo hakiyongeraho no kuba afite uburanga buhebuje ndetse ni gake wa mubona yarakaye, araberwa mu kwambara abenshi banemezako atajya ahinduka nubwo ari umubyeyi w’abana batatu.
Hari inkuru nyinshi zamuvuzweho hari niyi geze kuza ivugako yaba ari umukobwa w’uwabaye Perezida wa gatatu w’Urwanda Pasteur Bizimungu, binazwiko ari inshuti yakadasohoka y’umuhanzikazi Butera Knowless na Miss Jolly.
Evelyne Umurerwa yavutse mu 1977 avukira i Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ni mwene Edward Nsababera na Brandine Mukasekuru.
Mu mwaka wa 2000 Evelyne yinjiye kuri Radio Rwanda icyo gihe akaba yaramaze gusoza ayisumbuye muri Centre Islamique d’Enseignements Secondaires de Kigali (CIESK) , avugako zari inzozi ze zibaye impamo cyaneko yakundaga kumva Radio Rwanda akigana abanyamakuru nkaba Amabiris Sibomana aho yabaga ari hose.
Yize indimi mu mashuri yisumbuye naho muri Kigali Independent University yiga ibijyanye n’imibanire (Social Science), ahamyako ikiganiro yakoze kikamurutira ibindi ari ikitwa ‘Tinyuka urashoboye’ yatangiye gukora muri 2010.
Umurerwa avugako ibintu byose afite abikesha itangazamakuru yaba inzu, imodoka n’ibindi ko ndetse ubwiza buba budahagije gusa ko bwatuma umuntu akora kuri Radio cyangwa televiziyo akavugako bisaba kubishyiramo ubwenge n’umutima.
Akunda siporo kuburyo iyo atari mukazi aricyo kintu cyiza imbere y’ibindi, akunda gusenga no gusabana.
Muri 2018 urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere(RGB) rwamuhaye igihembo cy’umunyamakuru mwiza w’umugore witwaye neza mukazi uwo mwaka, muri Gicurasi 2019 yahawe igihembo n’amafaranga na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo(MIFOTRA) na RBA akorera yagiye imuha ibihembi mu bihe bitandukanye.
Evelyne Umurerwa yanabaye mu kanama nkemurampaka muri Miss Rwanda.
Yashakanye na Jean Marie Uwizeye tariki ya 8 Mutarama muri 2000 babyaranye abana batatu harimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?