Abakora Sinema
Umukinnyikazi wa Filime Madederi wo muri Papa Sava ni muntu ki?
Dusenge Clenia uzwi nka Madederi yavukiye i Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo, mu mashuri yisumbuye yize ubuvanganzo ageze muri Kaminuza yiga ibijyanye n’ubukerarugendo.
Yamenyekanye cyane muri Filime nka Papa Sava, Indoto Series, Ejo sikera, Inzozi, Icyaremwe gishya n’izindi, ni umukinnyi w’umuhanga cyane, usibye kuba muri Cinema afite na Kampani ye yitwa Clen Solution Group ikora ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi nka borokesima, Amapave n’ibindi.
Madederi afite n’ibindi bikorwa bimubyarira amafaranga nkahantu hakorerwa ubukwe n’indi minsi mikuru mu Busanza ho mu mujyi wa Kigali.
Madederi yavukiye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, avuka kuri Rudahushwa Alphonse na Musindikazi Leonille,avuka mu muryango w’abana barindwi gusa umwe yitabye Imana, ni umwana wa gatatu mu bahungiraga bane n’abakobwa babiri.
Madederi kuvuka kwe byaragoranye kuko mama we yamaze iminsi itatu ari kubise, byasabye amasengesho kuko babonaga atari buvuke, kubwamahirwe kera kabaye aravuka ariko kurira bimwe by’abana biranga bisaba ko bamukubita cyane kugirango akunde arire.
Madederi avuka yavukanye ibiro (5.5 kg) bivuzeko imwe mu mpamvu yatinze kuvuka harimo no kuba yarafite ibiro byinshi, kubwaya amasengesho byanarangiye umudamu wabafashije gusenga witwa Drocella wari umukuru w’ikanisa ahinduye izina se yari yateganyaga kumwita kuko bari bateganyije ku mwita Kirabo Clenia birangira yiswe Dusenge Clenia.
Madederi ageze mu mwaka wa kane mugenzi we Betty Uwitonze yaje kumureba ashaka ko bajyana gukora akazi kubuyede kuri imwe muri Hotel y’ababikira yariri kubakwa ariko mama we asa nubyanga, gukora ako kazi byasabaga kuba ufite Indangamuntu n’ikarita y’ubwisunga mu kwivuza, buri bucye bajya gusaba akazi mama we amuhisha Indangamuntu.
Yaje kugenda acitse iwabo ajyanye ikarita y’ubwisungane mu kwivuza gusa we na mugenzi we bahageze babanza kubangira kuko babonaga ntambaraga bafite, bari bijyiriye inama bitwaza imihoro mu dukapu, mugihe basubiraga inyuma barabagarura babaka ya mihoro bayiha abagabo noneho bo babohereza gucukura umusingi bari buhembwe (1500 rwfrs).
Madederi yasubiye iwabo baramukubita ariko yanga kumva bukeye asubirayo , baramenyera ariko bageraho imbaraga zirabashirana bafatirwa umwanzuro wo kwirukanwa, umunsi bari bwirukanwe Madederi yaje kuzamura igitaka n’igitiyo atera Boss igitaka, kuko yari yaje kureba abakozi abona n’abana ariko asanga bujuje imyaka.
Byaje kurangira Madederi bamwimuye bimugira umunyamabanga atangira gukorera mu biro akandika imibyizi agahemba n’abakozi mu gihe Betty bamushinze kwandikira imodoka zinjiraga ahari hari kubakwa.
Bose bari bakiri ku ishuri byabaye ngombwa ko umukoresha wabo abashakira abasimbura ariko baza mu kiruhuko bakongera bagakomeza inshingano zabo cyane nagashara kari kariyongereye.
Muri aya mafaranga Madederi yahembwaga yahise ashingamo umutaka wa Mobile Money akavanamo ayo yahembaga umukozi andi akaba inyungu, atangira no korora a matungo magufi, akaba kazi yarakoze kuva 2013 kugera 2016 akaba ari nabwo yarasoje amashuri.
Ahavuye yarangiwe akazi ko gukora kuri Sitasiyo ya Lisansi bakajya bamuhemba ibihumbi mirongo itanu ku kwezi (50,000rwfrs), agakora ukwezi kumwe, yahise abona akandi kazi ko gukora ubushakashatsi kubijyanye n’iminara yo mu ntara, icyo gihe yahembwaga ibihumbi mirongo itanu ku munsi (50,000rwfrs), byarashobokaga ko yari gukomereza muri Australiya ariko birangira yigiriye muri Cinema.
Madederi yari yarigeze guhuraho na Seburikoko ariko yamubwirako yifuza gukina muri Filime ye undi akamubwirako azamubwira ariko amaso ahera mu kirere kuko hashize imyaka itatu.
Kera kabaye Niyitegeka yateguye Filime yitwa Papa Sava niko kumuhamagara yisangamo atyo aba yinjiye muri Cinema.
Madederi yavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Israel Mbonyi aya makuru akaba yaraturutse ku Ifoto yaje gushyira hanze amwifuriza isabukuru nziza, mu guhakana ibyaya makuru yavuzeko iriya foto bay ifatiye mu bukwe bahuriyemo, Madederi akundana na Faustin Rugamba utuye muri America.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 4
Umunyarwandakazi Naomi Schiff ukorera Sky Sports ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Hari benshi bari baziko ari umusirikare, umunyarwenya uzwi nka Captain Regis ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Ni umwe muri ba Miss Rwanda bavuzweho ubusinzi, Miss Muheto Divine ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?