Wadusanga

Ibindi byamamare

Niwe mushoferikazi wambere mu Rwanda, Miss Queen Kalimpinya ni muntu?

Yanditswe,

Kuya

Queen Kalimpinya ni umunyarwandakazi wabaye igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2017.

Avuka mu muryango w’abana batanu, akaba ari we bucura.

Kuva mu kiburamwaka kugeza mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, yize mu kigo cya APACOPE.

Umwaka wa 5 n’uwa 6 w’amashuri abanza, yayize mu Cyahafi (Cyahafi Primary school).

Icyiciro rusange cy’ayisumbuye, yize muri St Aloys Rwamagana hanyuma kuva muwa kane kugeza mu wa 6 w’ayisumbuye akaba yarize mu kigo cya Lycee de Kigali mu ishami ry’imibare, icungamutungo n’ubumenyi bw’isi (MEG).

Kalimpinya ni umukristo usengera muri Noble Family church na Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Alice Mignone Kabera.

Uyu mukobwa yabatijwe na Apôtre Alice Mignone Kabera washinze Women Foundation Ministries ndetse akaba n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church ku wa 28 Gicurasi 2023.

Niwe munyarwandakazi wa mbere wasiganwe muri ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’.

Kalimpinya yinjiye muri aya masiganwa y’imodoka mu 2019 abifashijwemo n’umushoferi ubimazemo igihe, Yoto Fabrice.

Muri Werurwe 2022 yaje kwitabira ‘Sprint Rally All Star 2022’ yakiniwe mu mihanda yo mu Karere ka Rwamagana anabasha gusoza ariko icyo gihe yari umushoferi wungirije Yoto Fabrice begukana umwanya wa kane.

Icyo gihe Kalimpinya yanegukanye igikombe cy’umukobwa witwaye neza mu isiganwa.

Ku wa 23 Nzeri 2022 nibwo bwa mbere yitabiriye Isiganwa rya ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ nk’umushoferi mukuru nubwo atabashije kurangiza isiganwa bitewe n’imodoka yamutengushye.

Miss Queen Kalimpinya tariki 1 Nzeri 2023 yari kumwe n’ibindi byamamare mu muhango wo kwita abana b’ingagi 23 bahawe amazina kururiya munsi barimo Kevin Hart, Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, Winston Duke,  akaba yarise umwana w’ingagi “Impundu”

Tariki ya 28 Werurwe 2024 Queen Kalimpinya yamuritswe nka Brand Ambassador’ wa Carcarbaba icuruza imodoka z’uruganda Dongfeng mu Rwanda.

Miss Queen Kalimpinya asanzwe akora mu ruganda rukora imyenda y’abagore mu Rwanda rwitwa Asanti, akazi afatanya n’aya marushanwa.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe