Abahanzi
Umwamikazi wa Gopel mu Rwanda Gaby Kamanzi ni muntu ki?
Gaby Kamanzi ni umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubimazemo igihe ndetse hari nabadatinya kuvugako ariwe mwamikazi wa Gospel mu Rwanda.
Ingabire Gaby Irene Kamanzi yavutse tariki ya 12 Kamena 1981 avukira i Rubumbashi mu ntara ya Katanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuka mu muryango w’abana batandatu, akorera umurimo w’Imana mu itorero rya restoration church Kimisagara.
Nyuma yo kuba umuramyi wikimenyabose, Gaby Kamanzi yaranize araminuza, yinjiye mu by imiziki mu 1997 aho yarafite itsinda yaririmbagamo yarahuriyemo na murumuna we ndetse na mubyara we bise ‘Singiza’, ryaririmbaga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse nizakoreshwaga mu bukwe.
Amaze gusoza Kaminuza yakoze indirimbo yitwa ‘Amahoro’ muri 2009, irakundwa cyane , we ubwe avugako mbere yaho ubwo yari Uganda mu nama y’urubyiruko hari umu pasiteri wari wamuhanuriye ko azakora indirimbo ikazakundwa cyane n’abantu rero ntibyamutunguye.
Gaby Kamanzi avugako burigihe uko imu producer witwa Aron Niyitunga yazaga mu Rwanda yagombaga gusubira you bafashe amajwi y’indirimbo, hagati mu mwaka wa 2011 umuzingo we wambere w’indirimbo 11(Album) wari wuzuye yise’Ungirira ubuntu’ yaje guhita ayisohora muri Kanama 20112.
Gaby mubusanzwe yakuriye mu muryango wa bahanzi kuko kuva kubabyeyi be n’abavandimwe be bose bararirimbaga.
Ku myaka 9 gusa nibwo yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba, yiganaga indirimbo yumvaga basaza be bacuranga, ubwo yigaga muri St Esprit I Nyanza nibwo impano ye yatangiye kugaragarira buri wese, mu 1997 atangira kuririmba muri Singiza Ministries .
Mu 199 yagiye mu itsinda ryitwaga Shekina nubu akibarizwamo, kuva icyo gihe n’abandi bahanzi barimo nka Aime Uwimana bagiye bamwifashisha mu bihangano byabo, Richard Ngendahayo yewe no mu bitaramo yarabafashije nka Aline Gahongayire, Alex Dusabe n’abandi.
Gaby Kamanzi yanabaye mu itsinda rya The Sisters ryari rigizwe n’abakobwa bane barimo we, Aline Gahongayire na Tonzi, mu mashuri yize ibijyanye n’Ubucuruzi n’icungamari (Commerce et Comptabilité).
Muri Kaminuza(ULK) yiga icungamutungo, muri 2016 Gaby Kamanzi yitabiriye ibitaramo mu karere Urwanda ruherereyemo birimo Uganda na Kenya, yanabaye umwe mubahanzikazi bahataniye ibihembo bya Groove Awards 2014,2015 muri Kenya.
Yatwaye ibihembo birimo Salax Awards, Groove Awards na Sifa Awards.
Mu buzima bw’urukundo yigeze kuvugwa ko yaba akundana n’umuhanzi Patient Bizimana ariko bose barabihakanye ndetse Patient Bizimana aranarongora mu mpera za 2021.
-
AbanyamakuruImaze ibyumweru 4
Umunyarwandakazi Naomi Schiff ukorera Sky Sports ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Hari benshi bari baziko ari umusirikare, umunyarwenya uzwi nka Captain Regis ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Ni umwe muri ba Miss Rwanda bavuzweho ubusinzi, Miss Muheto Divine ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Mugenzi Patrice ni muntu ki?