Abacuruzi
Ubukwe butacuranzwemo indirimbo za Kagambage ibyishimo biba ari bike, ni muntu ki?

Kagambage Alexandre wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’ibirori by’ubukwe, ni umwe mu bahanzi bafite ibigwi byihagazeho muri muzika nyarwanda, akaba yaracuranze mu matsinda atandukanye yo hambere arimo Les Unis, Super Alouette na Uruyanjye ariko nyuma yaje kwicurangira wenyine.
Usibye kuba yari umuhanzi, umucaranzi n’umuririmbyi, Kagambage Alexandre yize amashuri y’imyuga akaba yari azi gushushanya no kubaza.
Mbere yo gutangira gucuranga, Kagambage Alexandre n’abavandimwe be barimo impanga ye Kagame Alexis na we wacurangaga na Ntaganira Fabien, baririmbaga muri korali ya paruwase y’iwabo ku ivuko mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.
Kigali today iganira na Ntaganira Fabien yatangaje ko murumuna we yari umuntu utuje cyane ku buryo ngo n’iyo wamukoserezaga yakubazaga mu ijwi rituje cyane ati “ese ubitewe ni iki ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Niwe wahinduye Bibiliya mu Kinyarwanda, Karasira Juvénal ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yazize umukobwa, Umukinnyi wa filime Steven Kanumba yari muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 4
Yabyaye impanga z’abana batatu, umuhanzi Kizz Daniel ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 3
Niwe munyarwanda ushobora kuvura Diabéte igakira burundu, Dr Nduwayo Léonard ni muntu ki?