Wadusanga

Abanyamakuru

Yakinnye umupira no hanze y’Urwanda, Umunyamakurukazi Clarisse Uwimana ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Clarisse Uwimana azwi ku kazina ka Aveiro ni umunyamakurukazi wa siporo wakinnye umupira w’amaguru mu Rwanda no hanze yarwo ukundwa na benshi mu biganiro akora.

Uwimana Clarisse usibye kuba afite uburanga bukurura benshi akaba n’umusesenguzi wa siporo yanakoze amateka atari yarakozwe n’undi munyamakurukazi mu Rwanda.

Muri 2017 yitabiriye imikino y’igikombe cya Africa akajya atangaza amakuru ahibereye, yanabaye umugore wambere mu rwanda wogeje imikino yo kumugabane w’uburayi  nko mu Bwongereza n’ahandi.

Uwimana muri 2020 yagejeje Euro iki ni igikombe cy’uburayi , kuva muri 2015 yanyuze ku bitangazamakuru bikomeye butandukanye birimo City Radio, Flash, Radio10, Vision Fm na B&B Kigali.

Uwimana Clarisse kuva akiri umwana yakundaga siporo byanatumye akina umupira w’amaguru kurwego rukomeye, arangije amashuri yisumbuye yagiye mu makipe nka APR FC y’abagore, As Kigali, Source du Kivu yo muri Congo na Citizens yo muri Uganda.

Muri 2017 niwe mugore wambere mu rwanda wagiye gukurikirana imbonankubone imikino y’igikombe cya Afurika nk’umunyamakuru, yabikoze neza kuko yaganirije benshi atangaza byinshi, mu bo yaganirije harimo n’umunyabigwi EL Haji Doliouf umukinnyi wa biciye bigacika muri Liverpool ukomoka muri Senegal, abanyarwanda baramwishimiye cyane.

Muri 2021 niwe munyamakuru rukumbi waturutse mu Rwanda wagiye gukurikirana nanone igikombe cy’Afurika yaba mubanyamakuru babagabo ndetse nabagore, akaba  yarahise atangazako ari CAN ya gatatu yitabiriye nyuma yiyabereye muri Gabon na Misiri 2017 na 2019 .

Mu mwambaro wa Liverpool ni zina Keita mu mugongo na nimero 8 niyo Makoto yashyize hanze, ababyibuka neza Naby Keita n’Ikipe ye ya Guinea bari mu myiteguro mu Rwanda yo kwitabira iriya mikino.

Tariki ya 9 Gashyantare 2022 cyagarutse mu Rwanda avuye muri Cameroun gukurikirana iriya mikino yarangiye Senegal ariyo yegukanye igikombe , ni nawe waganirije umunyarwandakazi  Mukansanga Salima warusifuye bwambere  mu gikombe cy’Afurika Afurika, sibi gusa kuko yaragiye agaragara ku ma televiziyo mpuzamahanga asesengura ibijyanye niriya mikino.

Uwimana Clarisse ni umugore w’Ubatse ufite umugabo n’umwana umwe w’umuhungu bibarutse tariki ya 28 Nzeri 2023,yakoze ubukwe na Bertrand Festus tariki ya  3 Nzeri 2022.

Ni benshi mu byamamare bitabiriye ubu bukwe barimo Masamba, Everyone Umurerwa, Butera Knowless, Aimable Bayingana, Fuadi Uwihanganye n’abandi benshi  ni ubukwe byabereye mu Kiliziya cya Ste Famille biyakirira ku I Rebero.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe