Abanyapolitiki
Senateri Murangwa Ndangiza Hadija ni muntu ki?
Ndangiza yavutse mu 1975, akura muri Kaminuza ya McGill iherereye i Montreal impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga y’ubucuruzi.
Yabaye umwarimu mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 1999 kugeza mu 2004, aba Umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA, ushinzwe serivisi z’abasora n’amategeko.
Ndangiza yabaye umujyanama w’ikigo mpuzamahanga gifasha abikorera kuzamura ubucuruzi mu mishinga yo kurengera ibidukikije Rwanda, mu Burundi na Uganda kuva mu 2017 kugeza mu 2019, aba n’umujyanama mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) mu bijyanye no guhuza imisoro.
Mu Ukwakira 2019, ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ryamugennye nk’umusenateri urihagararira ndetsectariki ya 19 Nzeri 2024 Murangwa Ndangiza Hadija yongeye kugirirwa ikizere.
-
AbanyamakuruImaza icyumweru 1
Yinjira mu itangazamakuru yatojwe n’umuhanzi Platini, Ismaël Mwanafunzi ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 2
Niwe mu Miss Rwanda wahinduye ibintu mu buryo butatekerezwaga, Miss Nishimwe Naomie ni muntu ki?
-
AbacuruziImaze ibyumweru 4
Hagati ye na Transport mu Rwanda washyiramo ikimenyetso cya bingana, Rtd Colonel Dodo ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 3
Umukinnyikazi wa Filime Nyambo Jessica ni muntu ki?