Abanyamakuru
Yabaye umukinnyi nubwo benshi batabizi, Umunyamakurukazi Rigoga Ruth ni muntu ki?
Rigoga Ruth ni umunyamakurukazi mwiza wa siporo ukundwa n’abatari bake cyaneko ari muri bake bashobora kuyobora ibiganiro akanogeza imikino, yakinnye umupira atwara n’ibikombe ni muntu ki?
Rigoga Ruth yatangiye gukunda siporo akiri muto aho yakinaga imikino myinshi ariko umupira w’amaguru uba ariwo umuhira, arangije amashuri yisumbuye yakiniye ikipe ya AS Kigali y’abagore babasha no kwegukana igikombe cya shampiyona, nyuma bateguye ibirori byo kucyishimira ndetse banatumira umunyamakurukazi Solange Ayanone.
Solange Ayanone aza muribi birori yabajije umukinnyi waba yarabonye amanota meza mukizamini gisoza amashuri yisumbuye anababwirako aribugire amahirwe yo gukora kuri Radio Isango Star asanga ni Rigoga hari muri Nyakanga 2010.
Yahise ajya ku Isango Star akora mu kiganiro cyitwaga Women in Sports cyakorwaga n’abanyamakuru b’Ababagore urugendo rwe ruba ruratangiye mu itangazamakuru.
Uku gukora mu itangazamakuru yanabifatanyaga no kuryiga muri kaminuza ahagana muri 2012 yerekeje kuri Radio ya K FM, Radio yari nshya yarizanywe ni kompanyi yitwa Nation Media Group yaje gufunga imiryango muri Kamena 2016.
Rigoga yahise ajya gukorera RadioTV10 aho yaragiye gukorana n’abagabo bakomeye mu itangazamakuru rya siporo bamwe bari barazamukiye kuri Radio ya Kaminuza nkuru y’Urwanda barimo Kayishema, Jeanluc, Bayingana, Castar n’abandi, yarakoze cyane yaba kuri Radio ndetse na Televiziyo azamura igikundiro.
Muri 2019 Rigoga na Titi Kayishema barirukanywe nyuma yo kumenyako bagiye gukoraikizamini cy’akazi ku RBA iki ni ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru ibi babikoze batarasezera ku Gishushu aho bakoreraga, kubwamahirwe bahise bahabwa akaza muri Kamena 2019.
Bageze kuri RBA bahawe ibiganiro bibiri bya Siporo birimo ikitwa RTV Sports na Kickoff, Rigoga na Kayishema bazamuye umubare wababakurikira.
Ikintu gikomeye yahuye nacyo mu mwuga we n’abantu bamucaga intege ariko akagira n’abandi bamushyikira barimo nka Justin Mugabo nyiri Isango Star, ikindi nuko kubona amakuru haraho byamugoraga bijyanye nuko ntamubano wihariye yabaga afitanye nabo yabaga ayashakaho nkuko bayahaga abanyamakuru babagabo.
Muri 2018 Rigoga yakoze ubukwe tariki ya 6 Werurwe n’umugabo we Kamali Fred usanzwe ukora mu nzego z’umutekano kuko ari umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant bafitanye umwana umwe.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?