Wadusanga

Abavugabutumwa

Yijanditse mu byaha ari muto anakizwa akiri muto, Pasiteri Julienne Kabanda ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Umuvugabutumwa Julienne Kabiligi Kabanda ni umushumba w’itorero Jubilee Revival Assembly Church afatanyije n’umugabo we Stanley Kabanda akaba ari nawe washinze Grace Room Ministry, ni muntu ki?

Pasiteri Julienne Kabanda kumyaka ye 17 yari umukobwa wihorera mu iraha nk’abandi bose wihoreraga mutubyiniro  n’utubari avugako iyo Imana itaza gutabarira hafi  yari kuba ari undi muntu wenda utari umuvugabutumwa.

Uretse kubwiriza akunda no kuririmba kuko ari ibintu yakuze akunda agera naho ashinga itsinda we nabagenzi be kuburyo utubari n’utubyiniro two mu mujyi wa Kigali twari tubazi hafi ya twose .

Hari inkuru zadutse kwa Julienne zavugagako yitwaza inzoka mu isakoshi ye kuburyo harigihe abantu bari basigaye bamwikanga ariko aza kumenyako ari umuntu wamugiriye ishyari biganye atangira kugenda amusebya mu bantu.

Pasiteri Julienne Kabiligi ni umubyeyi w’abana bane, yavutse mu mwaka w’i 1980 avukira i Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi.

Ni umuhererezi mu muryango w’abana umunani , yatangiye ivuga butumwa afite imyaka 18 gusa, Ibi byamuhaye kunyurwa nubwo yarakiri muto.

Kubera uburyo Julienne yakundaga indirimbo za Brendafasi no kuzisubiramo bageze aho bamumwitirira, igihe yabaga mu itsinda ry’abakobwa baririmbanaga iwabo ntabyo bari bazi kuko yavukiye mu muryango ukijijwe.

Gukizwa kwe avugako kwaturutse ku mukozi iwabo bari bafite wasengaga cyane akababazwa n’imyitwarire Julienne yarafite , saa cyenda zijoro ubwo bari bavuye mukabyiniro yaratashye asanga uwo mukozi yashyize Bibiliya mu cy’umwaka cye, ariko aza kubura ibitotsi aza kumenyako uwo mukozi yihaye gahunda yo kumusengera, mu kubura ibitotsi nibwo yaje gufata ya Bibiliya agiye kwisomera bisanzwe inkuru y’umuntu witwa   Abraham yajyaga yumva ajyezemo arayibura ahubwo  yisanga mu byahishuwe akubitana n’inkuru y’uburyo abantu bazacirirwa imanza  ku munsi w’imperuka.

Yakomeje gusoma agera ahantu handitseko kuri uwo munsi azatoranya ihene mu ntama , aya magambo niyo yatumye azinduka ajya gusenga urugendo rwe mu gukorera Imana ruba ruratangiye.

Yahitiye mu rusengero rwitwa Rwanda For Jesus, ageze mu mwaka wa kane yabaye umubwiriza butumwa mu kigo yigagaho cya ESPANYA, asoje amashuri yaje gushaka umugabo waje gushinga urusengero rwabirabura Jubilee Revival Assembly Church akaba ari nacyo yakundiye umugabo we  kuko akunda Imana cyane kuko bakundanye barasenganaga.

Julienne yanatangije ishuri ryitwa High Hopes rifasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe, abatinze kuvuga nabafite indi myitwarire bitewe ni bibazo byo mu mutwe riherereye i Kanombe kuko umwana we yabanje kugira ikibazo nkiki ariko abimenya kare aramuvuza ndetse arakira.

Itorero Jubilee Revival Assembly Church ryatangiye tariki ya 13 Kanama 2008 ryishishikajwe no kugeza ubutumwa bwiza bwa Yubile kw’isi yose.

 

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe