Wadusanga

Abanyapolitiki

Senateri Mukabalisa Donatille ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Mukabalisa yavukiye i Nyamata mu karere ka Bugesera muri Nyakanga 1960, aba umwarimu wigisha amategeko muri kaminuza yigenga ya Kigali ULK.

Yakoreye mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, OMS, akorena n’ishami ry’uyu muryango rishinzwe iterambere, UNDP mu gihe cy’imyaka 16.

Mu Ukwakira 2003, Mukabalisa yatorewe kuba umudepite, aba muri uyu mwanya kugeza mu 2008. Kuva mu 2011 kugeza mu 2013, yabaye umusenateri.

Mu 2013, yagarutse mu mutwe w’abadepite, awuyobora kugeza mu 2024, ubwo habaga amatora y’abawugize. Ntabwo yongeye kwiyamamaza kuko yamaze manda ebyiri muri uyu mutwe.

Mukabalisa ni Perezida w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL, ryashinzwe tariki ya 14 Nyakanga 1991.

Tariki ya 19 Nzeri 2024 yatorewe kuba Umusenateri uhagarariye ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda.

Izikunzwe