Abakinnyi
Ni rutahizamu wiswe Imana y’ibitego, Jimmy Gatete ni muntu ki?

Jimmy Gatete ni umugabo wabaye ikimenyabose kubwo guhesha ishema Urwanda mu mupira w’amaguru kuva ku muto kugeza ku musaza yibukwa neza nkuwabikoze ejo, hari tariki ya 7 Kamena 2003, ni muntu ki?
Turi kuri Mandela national stadium I namboole abatari kuri televiziyo bateze amatwi radio naho Stade yo yuzuye abarenga ibihumbi 50 Amavubi ari mu rugendo rwanyuma rwerekeza muri AFCON muri Tuniziya.
Mbere yuko tugaruka kubigwi n’amateka bya Jimmy turabanza tuvuge kuri uyu mukino, ni umukino Uganda n’Urwanda byari bihanganye cyane kuburyo byasabye ko abafana bajya mu izamu ry’Urwanda kureba niba ntamarozi yashyizweho kuko umuzamu Mohamed Mosi yari yababereye ibamba.
Uyu mukino wahagaze inshuro ebyiri zose mu gice cy’ambere mu gihe cyingana n’iminota 25.
Muri izi mvururu zose ninaho Jimmy Gatete yakubitiwe umutwe urakomereka ariko nyuma yakanya agaruka mu kibuga ahita atsinda n’igitego ku munota wa 40 ku mupira yarahawe na Karekezi Olivier .
Uganda yagerageje kwishyura ariko biranga wari umunsi udasanzwe kuko icyo gihe Amavubi yahise yohererezwa indege igitaraganya abayobozi bakuru barangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame bajya kuyakira Urwanda rurara rubyina intsinzi.
Amavubi yarashigaje umukino umukino wa Ghana I Kigali yarifite abakinnyi bakomeye cyane, tariki ya 6 Nyakanga 2003 hano Amavubi yasabwaga gutsinda kugirango ashimangire byaburundu ko azerekeza I Tunis .
Abanyarwanda bari baje gushyigikira Amavubi atarigeze abatenguha kuko ku munota wa 49 Jimmy Gatete wari wambaye numero 10 yatsinze igitego cy’umutwe cyaraje Urwanda bwambere mu mateka mu gikombe cy’Afurika 2004.
Jimmy Gatete amazina ye nyakuri ni Jean Michelle Gatete umugabo uvuga make yavukiye i Bujumbura mu Burundi mu 1979, yakiniye ikipe ya Flamingo mu kiciro cyambere cy’umupira w’amaguru mu Burundi mbere yo kuza muri Mukura Victory Sport mu 1995 nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi.
Jimmy Gatete Rayon Sports yahise imutwara Mukura imuguze miliyoni imwe n’igice, kubera gukundwa n’abafana ba Rayon bamuhaga amafaranga menshi yanarengaga umushara bamuhaga w’ibihumbi mirongo itatu n’abitanu.
APR FC yaje kumutwara akomeza kwitwara neza doreko mu mikino 42 mu Mavubi yatsinzemo ibitego 25 harimo nabyabindi yatsinze Uganda na Ghana .
Jimmy Gatete avugako atakundaga uko yafatwaga mu Mavubi kuburyo ya nabanje kwanga gukina umukino wa Ghana, aganira na RBA yavuzeko haribyo yasabaga akabona ntibiri gukorwa birangira yigiriye I Burundi.
Yaje guhita ahamagarwa akigera I Burundi agaruka kuwa gatatu kandi umukino waruri kucyumweru, umutoza avugako atamwizeraga nkuko yabyerekanaga ku bakinnyi bavaga I Burayi, kugeza naho shyizwe ku ntebe yabasimbura mu gikombe cy’Afurika.
Asa nuhagaritse ruhago yamaze igihe kinini ku mugabane w’uburayi ndetse no muri Afurika y’Epfo ntiyagira amahirwe yo gukina nk’ uwabigize umwuga, ibyo gukina ruhago yabihagaritse akina mu ikipe yo muri Ethiopia yitwa St George, yibera muri Amerika hamwe nuwo bashakanye Hakizamungu Aline .
Kuva Gatete yahagarika ruhago 2010 ntiyari yarigeze agaruka mu Rwanda yahagurutse tariki ya 11 Ukwakira 2022 yagarutse mu Rwanda mu muhango wari uwo gutegura igikombe cy’isi cyabakanyujijeho .

-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?