Wadusanga

Abakora Sinema

Umuzi nka Tukowote mu cinema Nyarwanda, ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Irunga Rongin muri Cinema uzwi ku izina rya Tukowote akaba umwe mu byamamare byigaruriye I mitima ya benshi  ni muntu ki?

Tukowote yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye na (Electronic) aka ari umuhanga mu bijyanye no gukora amashanyarazi, we ubwe yivugirako ibyo gukina Cinema bihagaze yakomeza akikorera amashanyarazi.

Mu mwaka wa 2006 nibwo Tukowote yinjiye muri Cinema, Filime yinjiriyemo yitwaga Operation Turquoise yari Filime y’abanyaburayi , ni Filime yafatiwe amashusho I Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere ka Rusizi mu Rwanda, ibi bikaba byarahuriranye no kuba yarasanzwe ajya kureba Filime zari zigezweho icyo gihe z’ibihinde nizo mu Bushinwa.

Avugako icyamuteraga ubwoba ari camera zidasanzwe yabonaga imbere ye no kuba yarari gukinana n’abakinnyi baturutse za Cameroun n’ahandi hirya no hino.

Umunsi  wambere akina muriyi filime Tukowote yahembwe ibihumbi mirongo itatu (30,000 rwfrs), bageze kumunsi wa gatatu bamuhemba ibihumbi mirongo itanu (50,000 rwfrs), gusa iyi filime ntiyamenyekanye cyane mu Rwanda kuko yatunganyirizwaga i burayi, Ibi byanatumye Tukowote bimugora kwinjira muri Cinema y’Urwanda.

Tukowote yinjiye muri Cinema nyarwanda binyuze ku itangazo yumvise ryatanzwe kuri radiyo, ubwo banyirikuduturamo filime bamubonaga kuko babonaga akuze ntakizamini cyigerageza bamuhaye ahubwo yahawe gutoranya abandi  bagombaga kujya muri iyo filime, urugendo rwe rutangiriraho kugera mu filime y’uruhererekane ya Bamenya n’izindi.

Tukowote amaze kugaragara muri Filime zirenga 150 kandi zose yazivanye yishyurwa akayabo, ni ingaragu nubwo benshi bavugako yaba ashaje gusa we akemezako atazarongora kuko runaka yashatse, kurundi ruhande atangazako afite umukunziwe gusa ubuzima bwe akunda kubugira ibanga.

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe