Abakora Sinema
Umukinnyikazi wa Filime Nyambo Jessica ni muntu ki?
Nyambo Jessica ni umukinnyikazi wa filime umaze kwigarurira imitima ya benshi, ni byinshi amaze kugeraho muri uru ruganda, ni muntu ki?
Nyambo Jessica yatangiye umwuga wa cinema muri 2021, mbere yo kujya muri uyu mwuga yabaga I Huye akora akazi gasanzwe, Mutoni Asia uzwi cyane muri Cinema wanatanzemo Nyambo niwe wamubonyemo impano.
Asia ubwo yateguraga Filime yise [Bolingo] yahamagaye Nyambo undi agenda yikandagira kuko yumvaga atabishobora, urugendo rwe ntirwahagaze kuko rwamuhaye nyuma y’igihe gito igihembo tariki ya 30 Mata 2023 cy’umukinnyi mwiza w’umwaka mu bagore mu bihembo bya The Choice Awards.
Nyuma yo kubona ubushobozi bwa Nyambo umushoramari akaba n’umukinnyi uzwi ku izina rya Killaman yamwinjije mu ikipe ye bakinana, yanabengutswe na Zacu TV atangira gukina muri Filime itegura nka Friends n’izindi .
Anagaragara muri Filime Umuturanyi yewe yanatangiye gukora kuri Filime ze bwite nkabareba iyitwa The Message niwe uyikorera kuko inatambuka kuri shene ye yitwa [Miss Nyambo].
Nyambo ashimira cyane umukinnyi akaba n’umushoramari uzwi nka Clapton Kibonke wamuhaye umwanya muri Filime [Umuturanyi] akaba yemera ko yamuhinduriye ubuzima.
Nyambo avugako Mama we ari mubamurwaniye ishyaka kuko Papa we atifuzaga ko ajya muri Cinema kuko yumvaga agiye kuba ikirara.
Yavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Yvan Muzika ndetse bamwe bakaba baravuze ko yaba yaramutwaye Marina bari mu rukundo, kurundi ruhande ariko iyi nkuru ikaba yaraturutse ku ndirimbo uyu mukobwa yagaragaye more yitwa [I’m in love] ya Yvan nubwo Nyambo we yabihakanye, ikindi cyakuruye impaka zumubano we na Yvan Muzika ubwo yari mu kiganiro The Choice Live yavuzeko ahitishijwemo kujya mu ndirimbo ya Marina na Alyn Sano ya hitamo kujya muya Alyn Sano.
Miss Nyambo Jessica avugako afite umukunzi gusa ntajya amuvuga izina gusa bikavugwako yaba akundana n’umubyinnyi Titi Brown.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?