Abacuruzi
Ni umwe mu bashoramari bato Urwanda rufite, Coach Gael ni muntu ki?
Amazina ye yitwa Karomba Gael uzwi ku izina rya Coach Gael ni umwe mu bashoramari bari mu Rwanda mu myidagaduro, muri siporo n’ibindi, ni muntu ki?
Coach Gael yavukiye mu gihugu cy’Uburundi mu 1988, avuka mu muryango w’abana batanu, umwe mu bavandimwe be bazwi cyane ni Kenny bakunze gukorana ibiganiro kuri shene ya YouTube yitwa Aba VIP TV.
Amashuri ye yayize mu Burundi ahavuye ayakomereza mu Rwanda ari naho yasoreje ayisumbuye, Kaminuza ayiga muri Uganda muri Makerere University, nyuma yaho yagiye gushaka impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Buhinde mu ishami ry’ibarurishamibare asoza muri 2013.
Caoch Gael yaje kujya muri America atangira gukora aho yashoboraga gukorera amadorali 7 ku isaha intego ye ari ugushaka uburyo yazafatisha.
Avugako yigeze gukora akazi ko kwita ku iousi iyi yororwa mu rugo, abonye bitazavamo yigiriye inama yo gukora utazi twinshi ndetse yita cyane ku kubika yirinda gusesagura, yakoraga amasaha 120 mu cyumweru agakora utuzi 4 kamwe niko kamucumbikiraga ndetse ninaho ibintu bye byabaga, muri uku kumucumbikira ntiyari yemerewe kuhaguma muri wikendi abonye ko atazakodesha inzu yo kubamo iminsi ibiri gusa yigira inama yo kuzajya yirarira mu modoka.
Muri uku kwizirika kwa Coach Gael yaje kugwiza ibihumbi 50 byamadorali aya mu manyarwanda arenga miliyoni 63 z’amanyarwanda byamusabye umwaka umwe gusa, yaje kwimuka ava mu mujyi yaratuyemo kuko wari uhenze ajya kugura inzu ahadahenze yarifite imiryangi 4 akaba muri umwe undi akayikodesha, gusa hagati aho yari yarafashe inguzanyo muri Banki ayo mafaranga abapangayi bamwishyuraga niyo yishyuragamo banki.
Ideni yagezeho ararirangiza noneho yinjira mu bushabitsi byanyabyo aho yavuzeko ubu afite abazungu barenga 200 akoresha muri buzinesi ze, nyuma yagarutse mu Rwanda gushora imari, yatangiye kuvugwa cyane ubwo yagarukaga mu Rwanda agakorana umushinga n’umuhanzi The Ben w’indirimbo Why yakoranye na Diamond Platnumz bikavugwako amafaranga The Ben yashoye muririya ndirimbo ya yahawe na Coach Gael waruri gukorana byahafi na Producer Made beat wakoze kuriyi ndirimbo mu buryo bw’Amajwi.
Nyuma yaje gukorana na Bruce Melody munzu yashinze ifasha abahanzi ya 1:55Am ikaba inabarizwamo abandi bahanzi nka Element akaba na Producer wayo, Rosskana na Kenny Sol.
Bruce Melody agikorana na Coach Gael yahise akorana n’umuhanzi ufite ibigwi mu muziki w’isi ariwe Shaggy indirimbo bise’When she is around’, yanatumye atumirwa mu bitaramo bitandukanye arikumwe na Shaggy yewe no mu bitangazamakuru bikomeye muri America.
Coach Gael niwe wubatse inzu ikubiyemo igice cy’imikino n’imyidagaduro, studio, Ahafatirwa amafunguro nibyo kunywa, ahakinirwa imikino yo kuri Internet n’ibindi.
Coach Gael anafite inzu ikorerwamo imyidagaduro muri Amerika muri leta ya Mane aho avugako abanyarwanda n’abandi banyafurika baburaga aho bahurira bidagadura cyaneko iyi nzu ifite byose birimo naho ushobora kubona amafunguro ya kinyarwanda cyangwa ya kinyafurika.
Caoch Gael ntahagarara mu gushora imari kuko yanashoye mu ikipe ya UGB iyi isanzwe ikina ikiciro cy’ambere muri Basket, akunda gusenga ndetse arubatse afite umugore witwa Amanda n’abana babiri.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?