Abanyamakuru
Yigeze gukorera ama radio abiri icyarimwe, umunyamakuru Benjamin Gicumbi ni muntu ki?
Amazina yahawe n’Ababyeyi ni Hagenimana Benjamin azwi ku mazina ya Benjamin Gicumbi akaba ari nayo yamenyekanye cyane mu mwuga akora w’itangazamakuru rya siporo, ni muntu ki?
Gicumbi yavutse mu 1989 avukira mu Burengerazuba mu karere ka Nyamasheke, ni imfura mu muryango w’abana bane.
Amashuri abanza yayize Rwabidenge ayasoje ajya mu mashuri y’isumbuye kuri College Intwari de Mwezi ari naho yarangirije ikiciro rusange, yakomereje Gishoma mu karere ka Rusizi akaba ari nabwo bwambere yarakandagije ikirenge mu modoka ayiteze kuko yajyaga ajyenda mu modoka ya Padiri kuko yari umuhereza, yaragiye kwiga ibijyanye n’imibare, Ubugenge ndetse n’ubutabire .
Yari muto ariko agomba gufasha barumuna be, akirangiza yigiriye inama yo kujya mu mujyi wa Kigali bwari ubwambere ahagera, mu mwaka wa 2010 Benjamin Gicumbi yageze I Kigali ajya gucumbikirwa na mubyara we wari warahageze mbere.
Benjamin Gicumbi avugako yakoze akazi gatandukanye harimo n’ikiyede yakoze za Kimihurura, avugako kubera gukunda umupira yisangaga rimwe na rimwe nayo yakoreye yagiye kuyarebamo umupira .
Impaka ze muri ruhago zatumye hari umurabukwa amujyana kuri Radio yitwa Amazing Grace muri 2012 , nyuma y’umwaka umwe yumvikana kuri Radio I shingiro yo mu karere ka Gicumbi.
Benjamin Gicumbi yaje kwisanga akora kuri Radio ebyiri icyarimwe ubundi ibi ntibikunda kubaho mu itangazamakuru, saa sita yakoraga kuri Amazing Grace saa munani akajya kuri Radio Ishingiro akahakora ikiganiro saa kumi nimwe akongera akagaruka I kigali.
Gicumbi yumvise umunaniro ugiye kuzamuhitana yigiriye inama yo kujya gukorera I Gicumbi gusa ibya Kigali arabireka arinaho yaboneye umushahara we wambere, hano yahakoze imyaka ibiri ahubakira izina mu buryo bukomeye, mu gikombe cy’isi cya 2014 yacyogeje ari umwe abantu bamukurikira ingofero.
Radio yaje kumusaba kogeza imipira ikomeye yo kumugabane w’uburayi muri 2016 RadioTV10 yaramutwaye ajya gufatanya na Fuadi Uwihanganye mu kiganiro 10Zone batangira no kogeza imipira barakundwa.
Muri 2020 abakoranaga nawe barimo Bagirishya na Bayingana bagiye gushinga Radio bayita B&B Fm umwezi yaje guhinduka B&B Kigali, Benjamin Gicumbi na Fuadi n’abandi bari Jeanluc, Sidic bose bahita bava kuri RadioTV10 bajyana na Bayingana na Castar.
Tariki ya 30 Ukuboza 2018 Benjamin yambitse impeta Umunyamakurukazi bakoranaga kuri RadioTV10 witwa Umuhoza Delphine, tariki ya 19 Nyakanga 2019 Gicumbi yasabye anakwa Umuhoza Delphine mu birori byitabiriwe n’ababa muri siporo benshi, bukeye bwaho tariki ya 20 Nyakanga 2019 bakora ubukwe biyemeza kubana akaramata.
Benjamin Gicumbi yakinnye umupira w’amaguru yiga mu yisumbuye kubwibiro bike birangira awuretse yigira muri Basket, aritonda cyane kuko mubuzima busanzwe adakunda kuvuga, umunyamakuru wamutangiye ubuhamya ni Nkurunzi bakunda kwita Ruvuyanga wavuzeko Gicumbi yigeze kumucumbikira kandi ko mu gihe cyose babanye yabonye ari umugabo udasanzwe.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?