Wadusanga

Abahanzi

Umu Big Energy mukuru Yago Pon Dat umunyamakuru akaba n’umuhanzi, ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago Pondat ukunzwe n’urubyiruko akaba umu ‘Big Energy’ mukuru ni muntu ki?

Nyarwaya Innocent niyo mazina yiswe n’Ababyeyi avuka tariki ya 13 Kamena 1994 avukira i Mbarara muri Uganda .

Umuryango we waje mu Rwanda mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe  ari naho Yago yakuriye ahazwi nko mu Gitanzaniya, Se yitwa Ruhanamirindi Ruzoya Francis mama we akitwa Mukandanda Julienne.

Yago ni umuhererezi mu muryango w’abana icumi, abahungu umunani n’abakobwa babiri, muri aba bana abariho ni  abana umunani.

Yago tangiye ishuri 2003 kuri Groupe Scholaire Tabagwe aba arinaho asoreza abanza, mu bwana bwe yumvaga azaba umukinnyi w’umupira bitakunda akibera umuririmbyi cyangwa umubyinnyi.

Yavukiye mu muryango w’abakungu avugako yajyaga ku ishuri avuye kuragira inka, muri 2008 yatsinze ikizamini cya leta cy’amashuri abanza.

Muri 2009 Yago yoherejwe kwiga I Gatineau mu karere ka Rwamagana nabwo atsinda ikizamini cya leta mu kiciro rusange, yoherejwe noneho muri St Aloys naho ni I Rwamagana kwiga (HEG), aha niho yatangiriye urugendo rw’itangazamakuru ayobora (Media Club), muri 2015 nibwo yaje gusoza ayisumbuye.

Yavuye Tabagwe ajya i Kigali gushaka akazi, yisanze kuri Goodrich TV ahakora ikiganiro cyitwaga ‘Ndasuhuza’, nyuma yamezi atandatu yerekeza kuri RadioTV10 ari nabwo yaje gufungura umuyoboro we wa Youtube yise Yago TV Show .

Tariki ya 31 Ukuboza 2019 yaje gusezera kuri RadioTV10 atangira kwikorera.

Yakomeje gukundwa ariko abandi batangira kumugira ishyamba kuburyo za 2019 hari umukobwa udatangazwa Yago avugako yahawe amafaranga bashaka ko baryamana akamufata amashusho ariko birangira umukobwa abimubwiye ananze yamafaranga.

Tariki ya 30 Ukuboza 2021 shene ye bashaje kuyisibisha tariki ya 15 Mutarama 2022 shene ye yongeye kuyibona.

Tariki ya 11 Ugushyingo 2022 Yago yetekeje byeruye mu muziki, bucyeye Kayitesi Brenda uzwi ku izina rya Zekb aza avugako Yago yamuteye inda  birangira Yago bitamuhamye, abandi batangiye kuvugako Yago atazi kuririmba ariko arakomeza abima amatwi.

Shene ya Yago yaje kwibwa nanone abivuze abamurwanya bavugako ari kwiriza baza gusanga uwitwa Ndangwa Ally ariwe wari warayitwaye ayihindurira n’amazina kandi bari basanzwe bakorana producer Lick lick amufasha kuyigarura, uyu musore wari wayitwaye yahamwe n’icyaha akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri isubitse.

Yago hafi abo yafashije bose bamwe bagiye bamutera amabuye abandi bakaryumaho abo barimo DJ Brian bahoze ari inshuti magara bijya gutapfa byose we na Briane bari bumvikanye gukorana ikiganiro ariko biza kurangira amuciye inyuma ajya kugikorana na Sabin kuko Isimbi TV, nyuma bariyunga ariko biranga biba ibyubusa Briane ajya kwa Irene Murindahabi no kwa Sabin.

Urwango hagati ya Yago na M Irene rwo rikaba rwaraje guturuka kukuba Irene yaranze ko Vestine na Dorcas bajya gukora ibiganiro kwa Yago.

Yago yaje kwadukira Brianne avugako amafaranga yirirwaga asaba aba diaspora ayinywera inzoga, Yago yazanye kandi umugabo wahoze akundana na Brianne ashyira ibye kukarubanda birangira Brianne asabye Yago ko bakwiyunga, byarangiye Yago agiye kuba Uganda aho yavuzeko yakunze agatsiko kabagizi banabi bashatse kumwica mu gihe kigera ku myaka ine  agataka ntabone ubutabazi.

Yago yafashije abarimo Inyogoye, abagabo bagufi bamenyekanye bitwa Paulo, Peter na Andereya gusa Andereya na Pawuro baje gupfa   hasigara Peter na mushiki we Tereza arabafasha, yafashije umugore wo mu Gakenke agurirwa amagare ahabwa n’ibindi bitandukanye.

Izikunzwe