Abakora Sinema
Umunyarwenya Nyaxo ni muntu ki?

Nyaxo yamamaye cyane muri Cinema ni umunyarwenya ukunzwe kandi wazamuye benshi barimo Killaman, Regis, Patyno n’abandi, ni muntu?
Nyaxo amazina ye ny’afurika yitwa Kanyabugande Olivier, yavukiye mu mujyi wa Kigali ku Gitega, yiga mu mwaka wa gatatu nibwo yatangiye ibijyanye na Cinema byumwihariko urwenya, yigaga muri Christ Roi akiga aba mu kigo bimwe mu byamugoraga kubihuza nibyo yifuzaga gukora .
Nyaxo arangije ikiciro rusange yakomereje amashuri ye muri Lycée de Kigali yigaga ataha, amashusho yambere yagiye akora yayafatishaga telefoni ya mama we avugako ndetse mama we ariwe wabafatiraga amashusho rwose.
Yigaga mu ishami ry’ ibijyanye na Physics, Chemistry and Biology, amanota ye yatangiye kugabanuka mu buryo budasanzwe kuburyo atigeze ajya kureba amanota asoza ikizamini cya yisumbuye kuko bamuteraga ubwoba bamubwirako ashobora kuza ari make.
Nyaxo yatangiye ahembwa ibihumbi bine kuri buri gace (Episode)muri Comedy yakinaga byumvikanako yari make, nyuma yaje gusinya na amasezerano na Kasuku Media TV atangira no kugenda abona ibiraka byo kwamamaza.
Ikintu cyatandukanyaga comedy z’abandi niza Nyaxo n’uburyo yakoreshagamo nkuko n’uyu munsi abigenza amajwi yakuraga muri Filime zo muri Nigeria.
Nyuma yaje kujya kuri Afrimax arinaho ibintu byari bitangiye gufata indi ntera, badukanye comedy za gisirikare ari nabwo ba Regis, Pursuant, Killaman n’abandi bisanzemo, yasaga naho atandukanye na Patyno bakinanaga kuri Kasuku kandi comedy zabo zari zikunzwe baza kongera kwihuza barakomeza.
Amasezerano kuri Afrimax na Nyaxo yaje kurangira ashinga shene ye ya YouTube ari nayo abantu bahise bayoboka, yanagaragaje ko atari comedy gusa akina ko ahubwo na Filime zisanzwe abikora kandi neza kuko ari ni gukina iyitwa ‘The Hero’ igaragaramo imirwano.
Nyaxo yigeze gufatwa yagiye i Burundi aho byavugwagako yaba yaritambitse imodoka ya Perezida w’Uburundi, nyuma yaje kurekurwa agarutse mu Rwanda aryumaho.
Nyaxo umunsi umwe avugako yagiye aho batoranyirizaga abakinnyi bagombaga kugaragara muri Filime biza kurangira bamwatse amafaranga ibihumbi 30 mu gihe bakamubwiragako nibasanga ntabyo azi shyura andi ibihumbi 50 byo kumutoza.
Nyaxo avugako ahora mu kazi adakunda kurya iraha, yanatangajeko hari igihe cyageze akiyishyurira amafaranga y’ishuri, abarnyarwenya barimo Mitsutsu bashimira cyane Nyaxo wabafashije kwinjira muri Cinema.
-
AbahanziImaze ibyumweru 2
Gitari ye iyo ayicuranze mu ndirimbo byanze bikunze iba hit mu Rwanda, Umucuranzi Bolingo Paccy ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 4
Nta mubyeyi numwe yewe nta numuvandimwe yigeze ariko yabaye icyamamare muri cinema, BIJIYOBIJA ni muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 2
Yararwaye arinda apfa abantu bazi ko ari prank, Vava (Dorimbogo) yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze ibyumweru 3
Yakoraga urugendo rwamasaha 10 agiye gushaka Camera, Umunyarwenya Danizzo ni muntu ki?