Wadusanga

Abanyapolitiki

Senateri Nyirasafari Espérance ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Nyirasafari Esperance yavutse kuwa 13 Nyakanga 1972.

Ni umubyeyi w’abana bane wubatse, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mategeko yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, UNR.

Afite impamyabumenyi  y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’ubutabera mpuzamahanga mpanabyaha n’amategeko y’uburenganzira bwa muntu.

Yakoze mu mashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abagore nka ‘Profemme na Haguruka’

Yabaye umushinjacyaha wa Repubulika mu yahoze ari Gitarama.

Yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera aho yavuye atorerwa kuba umudepite muri 2013.

Nyirasafari mu Nteko Ishinga Amategeko, yabarizwaga muri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire, ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu, imirimo yafatanyaga no kunganira abantu mu mategeko.

Mbere y’uko aba Senateri, Nyirasafari yari Minisitiri w’iyahoze ari Minisiteri y’Umuco na Siporo, imirimo yakoze kuva tariki 18 Ukwakira 2018 kugeza tariki ya 22 Nzeri 2019.

Kuva tariki ya 5 Ukwakira 2016 kugeza tariki 18 Ukwakira 2018 yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Senateri Nyirasafari Espérance yatorewe kuba Umusenateri uhagarariye Umujyi wa Kigali tariki ya 16 Nzeri 2024 ku majwi 63/115 y’abagize inteko itora, akaba yari asanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda kuva tariki ya 17 Ukwakira 2019.

Izikunzwe