Wadusanga

Abacuruzi

Akora bombo akoresheshe ubuki, amata n’isukari, Mutoni Ruth ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Mutoni Ruth ufite imyaka 22 ni umugore w’abana babiri ukora bombo mu buki, amata n’isukari akaba azikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi.

Mutoni yatangiye gukora bombo mu 2020.

Ni bombo zimeze nka shokora aho zifite umwimerere w’ubuki, isukari n’amata, zikaba zikozwe mu buryo zitera imbaraga uziriye wese.

Mutoni yavuze ko yatangiye gukora bombo akuye ubumenyi ku mugabo we. Yongeyeho ko yabanje kwitinya ariko gahoro gahoro agenda akora nke, abaziriye bakamubwira ko ziryoshye nkuko yabibwiye Kura.

Bombo ze zigura 100 Frw kuri buri imwe. Mu kwezi ashobora gucuruza bombo 300 kugeza kuri 500 bitewe n’uko nta mashini zifatika bafite.

Avugako mu minsi ishize babonye ibihembo bya Youth Connect bituma bongera kwisuganya ku buryo batangiye gukora bombo 50 ku munsi kandi zikanabona amasoko zose.

Mutoni yavuze ko gukora bombo harimo inyungu nyinshi ku buryo wabikoze kinyamwuga byaguha amafaranga menshi.

 

 

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe