Abacuruzi
Akora bombo akoresheshe ubuki, amata n’isukari, Mutoni Ruth ni muntu ki?

Mutoni Ruth ufite imyaka 22 ni umugore w’abana babiri ukora bombo mu buki, amata n’isukari akaba azikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi.
Mutoni yatangiye gukora bombo mu 2020.
Ni bombo zimeze nka shokora aho zifite umwimerere w’ubuki, isukari n’amata, zikaba zikozwe mu buryo zitera imbaraga uziriye wese.
Mutoni yavuze ko yatangiye gukora bombo akuye ubumenyi ku mugabo we. Yongeyeho ko yabanje kwitinya ariko gahoro gahoro agenda akora nke, abaziriye bakamubwira ko ziryoshye nkuko yabibwiye Kura.
Bombo ze zigura 100 Frw kuri buri imwe. Mu kwezi ashobora gucuruza bombo 300 kugeza kuri 500 bitewe n’uko nta mashini zifatika bafite.
Avugako mu minsi ishize babonye ibihembo bya Youth Connect bituma bongera kwisuganya ku buryo batangiye gukora bombo 50 ku munsi kandi zikanabona amasoko zose.
Mutoni yavuze ko gukora bombo harimo inyungu nyinshi ku buryo wabikoze kinyamwuga byaguha amafaranga menshi.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?