Abanyapolitiki
Ni umwe mubamaze igihe kirekire muri Guverinoma, Minisitiri w’umutekano Vincent Biruta ni muntu ki?

Minisitiri Dr Vincent Biruta ni Minisitiri w’umutekano yavutse tariki ya 19 Nyakanga 1958, ni umugabo wize ibijyanye no kuvura agera kurwego rwa Dogiteri(Medecine).
Dr Vincent Biruta afite n’izindi mpamyabumenyi zo kurwego rwo hejuru (Master’s) yakuye hirya no hino kw’isi nkiyi bijyanye na Planning and Management of Health Sciences in Developing Countries yakuye muri Université Libre de Bruxelles mu Bubiligi.
Afite kandi Master’s mu bijyanye na Public Health and Nutrition yavanye muri Université Catholique de L’ouve mu gihugu cy’ububiligi .
Dr Vincent Biruta mu gihe cya Genocide yakorewe Abatutsi yarokowe n’ingabo za RPF Inkotanyi zamenyekanye ku izina ry’ingabo 600 zimurokorana n’umuryango we.
Mu 1997 ku nshuro ya mbere Dr Vincent Biruta yinjiye muri Guverinoma agirwa Minisitiri w’ubuzima kugeza mu 1999.
Kuva mu 1999 kugeza mu mwaka wa 2000 yari Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu ndetse n’itumanaho.
Mu mwaka wa 2000 Urwanda rwari rukiri mu nzibacyuho ninabwo Dr Biruta yatorewe kuyobora Inteko Ishinga mategeko y’inzibacyuho kugeza 2003.
Muri 2003 yashinzwe kuyobora urwego rushya rwari ruje mu buyobozi bw’Urwanda arirwo rwa Sena aba Perezida wa rwo kuva ubwo kugeza 2011.
Yagarutse mu butegetsi nyubahirizategeko yari yarahereyeho muri 2011 Perezida Kagame amugira Minisitiri w’Uburezi kugeza 2014.
Kuva muri 2014 yagizwe Minisitiri w’umuryango kamere kugeza 2017 .
Muri 2017 yagizwe Minisitiri w’ibidukikije umwanya yavuyeho muri 2019.
Muri 2019 Dr Vincent Biruta yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane asimbuye Richard Sezibera waruwuvuyeho kubera uburwayi.
Tariki ya 12 Kamena 2024 Perezida Paul Kagame yamuhaye inshingano nshya amugira Minisitiri w’umutekano.
Tariki ya 16 Kanama 2024 Perezida Paul Kagame yongeye kumugirira ikizere muri manda izarangira 2029, akaba ari mu bahanzi Minisitiri batatu babashije gusoza manda yatangiye 2017 kugera 2024.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?