Wadusanga

Abanyapolitiki

Minisitiri w’ingabo Juvenal Marizamunda, ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Minisitiri w’ingabo Juvenal Marizamunda yavutse tariki ya 2 Ukuboza 1965,  avukira mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu karere ka Nyamagabe.

Afite imyaka 21 gusa mu 1986 nibwo yinjiye mu gisirikare nyuma y’amasomo n’imyitozo ya gisirikare mu 1990 yageze kurwego rwa Ofisiye ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant, mu gisirikare yakoze imirimo itandukanye irimo kuyobora amatsinda atandukanye kuva kuri Paratuni kugeza kuri batayo .

Marizamunda yabaye umuyobozi w’ungirije ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku kicaro gikuru cy’ingabo z’Urwanda (RDF).

Kuva mu 1990 yakomeje kwitabira amasomo n’imyitozo ikakaye ya gisirikare akagera ku rwego mpuzamahanga.

Kuva muri Nyakanga 2005 kugeza muri Gashyantare 2006 yayoboye I kompanyi y’Urwanda yabarizwaga mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudan I Darfur .

Kuva muri Nzeri 2009 kugeza muri Werurwe 2011 yakoraga ku murwa mukuru Cartoum n’ubundi muri Sudan kubiro bikuru by’ingabo z’Umuryango wabibumbye akaba yari umuyobozi w’ishimi rishinzwe ubutegetsi n’abakozi.

Minisitiri Juvenal Marizamunda yakurikiranye amasomo yo kurwanya ibiyobyabwenge mu gihugu cya Misiri, amasomo ajyanye no kubungabunga amahoro  amasomo yafatiye mu gihugu cya Kenya na Mali.

Yafashe amasomo yo hejuru mu gisirikare ajyanye no kuyobora ingabo yigiye muri Ghana kuva 2012 kugera 2013.

Afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubuhanga bwa gisirikare, akagira izindi mpamyabumenyi ebyiri zo kuyobora rwego rwa Master’s harimo ijyanye n’imiyoborere yavanye muri Ghana ndetse niyo mu mibande n’amahanga na Dipolomasi yavanye muri kaminuza ya Mount Kenya.

Minisitiri Marizamunda ni Minisitiri w’ingabo wa 11 mu mateka y’Urwanda, muri 2014 yari yambaye ipeti rya Lieutenant Colonel, nyuma yaje kwimurirwa muri Polisi y’igihugu aho yahawe ipeti rya Deputy Comission General of Police ahita ahabwa inshingano zo kuba Umuyobozi wa polisi w’ungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi.

Muri Mata 2021 yagizwe umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS), akaba yarafite inshingano zo kwita kumagororero  nabari kuyagororerwamo akaba ari umwanya yagiyeho asimbuye Brigadier General George Rwigamba wari waragiyeho kuva muri 2016.

Ni kazi yakoze kugeza tariki ya 5 Kamena 2023 ubwo Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo yamuhaga inshingano zo kuyobora Minisiteri y’ingabo, yongeye kugirirwa ikizere na Perezida Kagame cyo gukomeza kuyobora iyi Minisiteri muri manda izarangira mu mwaka wa 2029 .

Marizamunda ni umugabo utuje akaba n’umuhanga mu bijyanye n’umutekano, afite umwihariko wo kuba ariwe wayoboye iyi Minisiteri y’ingabo afite n’umugore w’Umusirikare ufite ipeti ryo hejuru rya Colonel Seraphine Nyirasafari.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe