Wadusanga

Abahanzi

Waruziko mu myaka ibiri yarasohoyemo indirimbo 53, Umuhanzikazi Bwiza ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Bwiza Emerance ni umuhanzi kazi w’umuhanga utari umunebwe kuko imyaka ibiri yuzuye amaze gushyira hanze indirimbo 53, Bwiza ni muntu ki?

Bwiza yavutse tariki ya 9 Kanama 1999, yavukiye mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo akaba ari imfura mu muryango w’abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri.

Nyuma umuryango we wagiye gutura mu mujyi wa Kigali ntibahatinda bahita bajya gutura mu karere ka Bugesera.

Amashuri abanza yayize kuri Kigali Harvest, ayisumbuye ayiga I Karongi kuri St Joseph ntiyahatinda yerekeza kuri kigo cya St Bernadette, asoreza amashuri yisumbuye kuri St Aloys I Rwamagana.

Muri Kaminuza Bwiza yize ibijyanye na (Hospitality and Tourism Management), muri Mount Kenya University .

Akiri muto ababyeyi be bamujyanaga mu rusengero kugeza naho agereye muri korali ku myaka umunani gusa.

Umunsi umwe yiga muri St Aloys yaje kumenya amakuru yuko ku kibuga cya Police muri kariya gace haribuze abahanzi barimo Bruce Melody, Butera Knowless na Christopher afata umwanzuro wo kujyayo asabye uruhushya yitwaje ko agiye kugura isutiye iyi yambarwa imbere yindi myenda, yagezeyo ahahurira n’abayobozi bisabako ahindura imyenda ,mu kugaruka mu kigo yaje bwije umuzamu amutegeka kujya kure Frère  warubashinzwe mukugerayo yasanze hari abandi banyeshuri bari bafashwe batorotse nubwo we yarafite uruhushya, icyo gihe abandi barirukanwe ariko nanone akaba yari umukinnyi wa Basket kandi ikipe bwari buke ijya mu marushanwa.

Bwiza arangije ayisumbuye yaje kumva ko hari amarushanwa yateguwe yo kugaragaza impano, aya marushanwa yari yateguwe na KIKAC Music(Next Diva Competition 2021) iyi ikaba ari inzu ireberera abahanzi, yifashe amashusho mato ari kuririmba arayohereza.

Bwiza yisanze mu bakobwa 30 bageze mu kiciro cya nyuma aho mu kanama nkemurampaka kari karimo na Danby Vumbi bagombaga gutoranya ugomba gutsinda, yisanze yatsinze ibyishimo biramutaha hamwe n’umuryango we.

Yahise atangira akazi muri KIKAC ya Kintu Mohamed batangira kumukorera indirimbo ziranakundwa nkizirimo (Available, Ready, Wibeshya,…), umwaka umwe yaramaze kumenyekana.

Inyinshi mu ndirimbo ze zagiye zirebwa kurwego rudasanzwe kurubuga rwa Youtube, ubuzima batangira guhinduka, tariki ya 20 Mutarama 2024 Bwiza yatandukanye na KIKAC Music kuberako hari ibyo batumvikanyeho .

Umwaka wa 2023 avugako ariwo mwaka wamubereye uwumujyisha kuko nibwo yaririmbiye imbere yabantu bari baturutse imihanda yose baje mu birori byo gutanga ibihembo bya Trace ( Trace Awards), muri uyu mwaka kandi nibwo yahuye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’Urwanda Paul Kagame.

Tariki ya 15 Nzeri 2022 uwitwa Kasuku uzwi cyane kumbuga nkoranyambaga yagiye kuri Instagram abwira abantu  ko afite amashusho ya Bwiza ari gusambana inkuru iba Kimomo, izina rye yumvaga rigiye kwangirika ariko yarakomeje arakora cyane, yari umwe mu bahanzi  baherekeje mu kwiyamamaza ahantu hatandukanye umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’Urwanda Paul Kagame mu matora ya 2024 yarangiye Nyakubahwa Paul Kagame ayatsinze.

Bwiza mu byamamare bwe yamamaza ibigo bikomeye mu Rwanda birimo ikigo cya MTN, akaba ari n’umuhanzi watoranyijwe mukuririmba mu iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival ndetse akaba amaze no kugokorana n’abahanzi bakomeye yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Bwiza yakuze yumva azabyina mu itorero ry’igihugu urukerereza kuko azi kubyina gakondo, akunda gukina umukino wa Basket.

 

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe