Wadusanga

Abanyapolitiki

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’Urwanda Olivier Nduhungirehe ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Ambaseri Olivier Jean  Patrick Nduhungirehe uyu ni umuhungu wa Jean Crisostome Nduhungirehe witabye Imana tariki ya 1 z’ukwezi kwa Werurwe 1996 uyu mugabo nawe yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda mbere ya Genocide yakorewe Abatutsi, yavutse mu kwezi kwa Nzeri 1975 avukira mu Karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo.

Olivier Nduhungirehe yabaye cyane mu bijyanye n’ububanyi n’Amahanga n’ibutwererane akaba afite inararibonye kuko amazemo imyaka myinshi mu buhanzi n’Amahanga n’ibutwererane.

Ni umu Papa w’abana babiri uvuga neza igifaransa, icyongereza n’ikinyarwanda akaba yaraminuje mu bijyanye n’amategeko.

Amashuri abanza yayize mu Rwanda muri APE Rugunga, ayisumbuye ayiga muri Ecole Belge i Kigali.

Kaminuza yize ibijyanye n’amategeko mu Bubiligi, muri Université Catholique de Louvain, ari naho yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu ishami ry’icungamutungo rijyanye n’imisoro muri Univerisité Libre de Bruxelles.

Muri 2004 nibwo Minisitiri Nduhungirehe yatashye avuye kwiga mu Bubiligi, ahita ajya kwigisha muri Kaminuza ya INILAK, aho yamaze ukwezi kumwe gusa.

Atangira akazi ko kuba umudiplomate  yatangiye agirwa  umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda no guteza imbere ishoramari kuva mu Gushyingo kwa 2004 kugeza muri Kamena 2005.

Kuva muri Kamena 2005 kugeza muri Kanama 2005 yari umujyanama wa Minisitiri wubuhinzi n’ubworozi, muri icyo gihe kandi nk’umugabo w’umuhanga muri Bizinesi n’Amategeko yashyizwe mu itsinda rizwi nka (Business Raw Sell Reform), itsinda rya hawes inshingano zo gushyiraho amategeko agenga imiyoborere na Bizinesi mu Rwanda mu rwego rwo gukurura abashoramari inshingano yabayemo kugeza muri Mutarama 2007.

Ibijyanye n’ububanyi n’Amahanga n’ibutwererane Nduhungirehe yabyinjiyemo kuva muri Werurwe 2007 ubwo yagirwaga umujyanama muri Ambasade y’Urwanda muri Ethiopia,  inshingano yabayemo yabayemo kugeza muri Kanama 2010.

Kuva muri 2010 kugeza 2015 Olivier Nduhungirehe yabaye Ambasaderi mu muryango wabibumbye w’ungirije ushinzwe Akanama kamahoro kw’isi.

Kuva muri 2015 yagizwe Ambasaderi w’Urwanda muri Bubiligi kugeza 2017 ubwo yagirwaga umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ibutwererane ushinzwe umuryango wa Afurika y’uburasirazuba  umwanya yamazeho imyaka itatu kuva 2017 kugeza muri  2020 .

Kuva 2020 Nduhungirehe yagizwe Ambasaderi w’Urwanda muri Buholandi imyaka ine yose kugeza tariki ya 12 Kamena 2024 ubwo Perezida Paul Kagame yamugize ga Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga n’ubutwererane, tariki ya 16 Kanama 2024 Perezida Kagame yamugumishije kuri uyu mwanya .

Amb. Nduhungirehe Olivier ni umugabo usobanukiwe gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko afite abantu benshi bamukurikira cyane cyane kuri X yahoze yitwa Twitter.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe