Wadusanga

Abanyamakuru

Gasore Albert uzwi kumazina ya MC Hero ni umushoramari akaba n’umunyamakuru ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Gasore Albert uzwi kumazina ya MC Hero ni umushoramari, umunyamakuru n’umushyushyarugamba ubimazemo igihe ukunzwe, ni muntu ki?

MC Hero yavutse tariki ya 28 Kamena 1991 avukira i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo kuri Rwesero kuri Mukankaka Precida na Kajeguhakwa Joseph, ni umwana wa gatatu mu bana biwabo ariko akagira n’impanga ye yitwa Rwagasore Albert.

MC Hero amashuri abanza yayize kuri Ecole Primaire de Mushirarungu, ayisumbuye ayiga kuri APADEM mu kiciro rusange.

Yakomereje kubigo birimo Groupe Scolaire Indangaburezi aho yise kuva muwa kane kugera muwa gatanu, umwaka wa Gatandatu awiga kuri Hanika Anglican Integrated Polytechnic hano niho yasoreje ayisumbuye , Kaminuza ayiga muri Riara University yo muri Kenya  mu ishami ry’itumanaho n’itangazamakuru ahabwa impamyabumenyi muri 2018.

Yinjiye mu myidagaduro muri 2010 aho yayoboraga ibirori by’urubyiruko I Mushirarungu I Nyanza ariko aza gusanga nucitse intege ajya gusaba akazi ko kwigisha kuva 2013 kugeza 2015 yari umwarimu mu mashuri abanza.

Muri 2014 yagizwe Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu murenge, atorerwa kandi guhagararira urubyiruko rushamiye ku muryango RPF ku rwego rw’umurenge, yagizwe kandi umutoza w’intore kurwego rw’igihugu mu Nkomezamihigo.

Urugendo rwa MC Hero rwarakomeje kuko yakuze akunda itangazamakuru mu kwaduka kwa maradiyo avugira muri za Gare aho abagenzi bategera amamodoka I Nyanza haje kuvuka Radio yakoreraga mu mujyi birangira agiye gusabayo akazi.

Muri 2015 akaza aragahabwa aho  yakoraga ibiganiro by’imyidagaduro byamufunguriye amarembo yo gutangitangira kuyobora ibirori byabaga byatumiwemo abahanzi mu karere ka Nyanza n’ahandi mu ntara y’Amajyepfo.

Muri 2017 mu bushobozi buke yarafite yagize igitekerezo ajya gushinga Radio muri Gare ya Muhanga yarimaze kuzura abonye ko bidahagije ayishinga no mu Isoko rya Muhanga, hashize igihe ajya gushinga indi radio muri Gare ya Rwamagana, uku gushora imari mu maradiyo akora gutya yaje kwiyungura igitekerezo ashinga ikinyamakuru cyandikirwa kuri Internet cyitwa Muhangalive. com  ndetse yongeraho Garufm.Com.

Muri  uru rugendo rwose yacishagamo akajya gukora kuyandi ma Radio aho yamenyekanye cyane ni kuri Radio Isano ikorera mu karere ka Rubavu mu ntara y’uburengerazuba.

Mu mwaka wa 2022 yashakanye na Tuyisingize Edouce bafitanye umwana w’umuhungu bise Levi Own Garu.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe