Abanyapolitiki
Umunyamabanga muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi Richard Tusabe ni muntu ki?
Ni umunyamabanga muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi bivuzeko uko amafaranga akoreshwa nuko agenzurwa biba biri munshingano zuyu munyamabanga, ushaka wamwita umubitsi wa Leta kuko niwe uba ushinzwe gucunga isanduku ya Leta.
Uyu mugabo afite ubunararibonye buhagije mu gucunga imari bishimangirwa n’impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’igenamigambi(Strategic Plan) yavanye muri kaminuza yo muri Scotland.
Tusabe yageze murizi nshingano yaranyuze mu myanya itandukanye kuko yabaye umuyobozi w’urwego rw’imari mu kigo cyitumanaho cya MTN.
Yabaye komiseri mu kuru wikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’Amahoro(RRA), yabaye kandi Umuyobozi mukuru w’urwego rwubwiteganyirize(RSSB).
Tariki 27 Gashyantare 2020 nibwo yagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe imari ya Leta, akaba yarongeye kugirirwa ikizere na Perezida Kagame muri manda y’imyaka itanu muri 2024.
Richard Tusabe yakoze imirimo myinshi cyane aho yabaye mu nama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali, SONARWA General Insurance, BRD, Simerwa Ltd, MTN Rwandacell Ltd na Crystal Telecom.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?