Wadusanga

Abanyapolitiki

Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe Ines Mpambara ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Madamu Ines Mpambara ni Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe arambye muri Guverinoma.

Yigeze kuba Umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika Paul Kagame (Director of Cabinet), iyo bahinnye iri zina bavuga Dircab.

Baba ari babiri gusa hari Dircab w’ibiro bya Perezida wa Repubulika na Dircab w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Madamu Ines Mpambara yabaye umuyobozi w’ishami ry’Itangazamakuru  n’itumanaho muri Kaminuza nkuru y’Urwanda, nyuma aba umuyobozi wikigo cyitwa Rwanda Health Communication Center, nyuma nibwo yagiye kuba Umuyobozi mu biro by’umukuru w’igihugu.

Nyuma yo kubona ko agwije inararibonye Perezida Kagame yamugize Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe Imirimo y’inama y’Abaminisitiri.

Kimwe n’abandi ba Minisitiri yongeye kugirwa Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’Intebe bivuzeko inshingano ze zagutse.

Ni umubyeyi ukunda siporo cyane , akunda kandi akunda imbyino gakondo zahano mu  Rwanda akenshi muzamubona mu ihuriro ngaruka mwaka ry’intwararumuri za Unit Club ateze amaboko ari kubyina, ni umuhanga cyane mu kazi akora.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe