Wadusanga

Abanyapolitiki

Yusuf Murangwa Statistic imuba mu maraso ni Minisitiri w’imari n’igenamigambi, ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Yusuf Murangwa ni Minisitiri w’imari n’igenamigambi ni umuhanga mu bijyanye n’ibarurishamibare(Statistic), ryifashishwa mu bijyanye n’Iterambere.

Murangwa afite uburambe bw’igihe kirekire kuko yayoboye ikigo cy’ibarurishamibare imyaka isaga 15 , niwe wayoboye ibarura ryo muri 2012 ndetse niryo muri 2022, mu nama y’umushyikirano yateranye ku nshuro ya 18 muri 2023 niwe wagaragaje ibyavuye  muriririya barura.

Bwana Yusuf yakoze indi mirimo itandukanye irimo kuba yarabaye umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’ikiciro cy’imisoro n’Amahoro (RRA).

Yabaye umuyobozi w’inama y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA).

Afite impamyabumenyi ya Master’s mu bijyanye no gukoresha ibarurishamibare n’ubushakashatsi yavanye I Cardiff mu Bwongereza .

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’Urwanda Paul Kagame yamuze mugize Minisitiri w’Imari n’igenamigambi tariki ya 12 Kamena 2024 ubwo yakoraga amavugurura muri Guverinoma yongera kumugirira ikizere tariki ya 6 Kanama 2024 cyo kumugumisha murizi nshingano, akaba ari umwe mufite inshingano zikomeye mu gihugu kuko Minisiteri ayoboye niyo itegura ikanagaragaza ibikorwa bizakorwa mu gihugu ikanabishakira ingengo y’imari n’amafaranga azabikora.

Izikunzwe