Abanyamakuru
Yaraziko azibera umukinnyi w’umupira yisanga yabaye umunyamakuru, Lucky Nzeyimana ni muntu ki?
Luckman Nzeyimana uzwi nka Lucky watangiye urugendo rw’itangazamakuru anyuze mu nzira zamusabaga kwigomwa byinshi ubu ni ishyiga ry’inyuma mubazamura umuziki nyarwanda, ni muntu ki?
Lucky Nzeyimana yavutse tariki ya 11 Ukwakira 1998, yavukiye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo ahazwi nko mu Biryogo, ni mufura mu muryango w’abana bane bose babahungu akaba ari naho yakuriye.
Amashuri abanza yayize ahazwi nko kwa Kadaffi, ku myaka 14 yaje kugira amahirwe yo kujya kwiga mu Misiri aho yamaze umwaka umwe gusa agaruka mu Rwanda, yerekeza kuri St Joseph I Kabgayi aho yize ibijyanye na HEG (History, Economy and Geography).
Lucky arangije ayisumbuye yamaze umwaka wose yicaye Se niko kumwohereza kwiga muri Kaminuza yigenga muri Uganda yitwa Uganda Pentecostal University akaba ariho yize ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho.
Mu mikurire ye yumvaga azaba umukinnyi w’umupira w’amaguru akaba yarakinaga nk’umuzamu, yananyuzagamo akumva Radio kuko yakundaga kumva ikiganiro cyitwaga Samedi detente cyakorwaga na Casim Yusuffu kuri Radio Rwanda, dusubiye inyuma gato kandi kuri St Joseph ubwo yajyaga kuhiga yahasanze radio ya banyeshuri aba ariyo atangiriaho aho yavugaga amakuru mu kigo abanyeshuri akabona barabikunda.
Muri 2014 Lucky yagiye gusaba kwimenyereza umwuga kuri Radio Isango Star baramwemereye ndetse bakazajya bamuha amafaranga ibihumbi mirongo inani (80,000rwfrs) yafatwaga nka tike.
Kubwamahirwe agera kuri Isango yahasanze abanyamakuru bakomeye barimo Mike Karangwa, Sandrine Isheja, Ally Soudy bakoraga ikiganiro cya Sunday Night, muri 2015 Lucky yavuye kuri Isango yerekeza kuri City Radio anahabwa umushahara w’ibihumbi ijana na mirongo itanu ku kwezi (150,000rwfrs), icyo gihe yarakiba iwabo yegeranya amafaranga yo kuzubaka inzu ye.
Muri 2016 yagiye gukora kuri Lemigo TV yahubakiye izina kubera ibiganiro byiza yakoraga, Lemigo yaje kugurwa na Mount Kenya Ihinduka Royal TV barakomezanya, hashize igihe ubuyobozi bwaje kubabwira ko bagiye gufunga imiryango.
Ahagana tari ya 19 Nzeri muri 2017 Royal TV yarafunze abura akazi kandi nibwo we n’umugore we bari bakimara kubyara, ikizere yagize nuko mu idini ya Islam kubyara umukobwa bifatwa nkibizana umugisha nawe byasabye ko ategereza.
Yaje kwigira inama yo kujya kuri RBA gusaba akazi ariko inshuti ye imubwirako icyaba cyiza ari uko yagenda asaba kwimenyereza umwuga akabwirwa ibyo yarafite akazi kamuhemba neza yaramaze no kuba umukuru star.
Lucky yaje kujyayo gusa mbere akaba yarajyagayo ajyanye utu video twamamazaga Primus hari abantu bari baziranyeyo ahageze baramwemereye, hashize amezi atatu yaje gukora ikizamini cy’Akazi aragitsinda.
Akoze muri iki kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru imyaka myinshi, buriya Lucky yari afite ingeso yamubase aza kuyivanwaho n’umukobwa waje guhinduka umugore we witwa Murekatete Divine wakoraga muri Premier bet, uyu mugabo rero yakundaga kujya ku betinga cyane, yakomeje kugenda amwereka ko bet ntakintu izamumarira usibye kuzangiza ubuzima bwe, undi akamusubiza amubwira ko ayo barya araye.
Nyuma kabaye Lucky yaje kuva kuriyi ngeso bigizwemo uruhare nuriya mukobwa, tariki ya 6 Ukwakira 2016 basezeranye imbere y’amategeko biyemeza kubana nk’umugabo n’umugore, tariki ya 16 Ukwakira 2016 bakora ubukwe Murekatete yinjira mu idini ry’umugabo rya Islam bafitanye abana babiri .
Lucky Nzeyimana avugako atinya gereza kuberako akunda kwigenga cyane , mu busanzwe ni umufana wa Kiyovu Sport, ikintu yigiye mu Misiri n’ukuvugisha ukuri no gushabuka cyane.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?