Abanyapolitiki
Ni Minisitiri mu biro bya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Uwizeyimana Judith ni muntu ki?

Madamu Judith Uwizeye ni Minisitiri mu bio bya Perezida wa Repubulika yavutse tariki ya 20 Kanama 1979.
Yavukiye mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, avuka kuri Ngarambe Jean Nepomcene na Kantamage Josephine n’umubyeyi w’Ubatse ufite abana babiri .
Judith afite impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga n’ibibjyanye n’Ubucuruzi n’Ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Groningen mu Buholandi.
Yize Amategeko muri Kaminuza nkuru y’Urwanda, mu mashuri yisumbuye yize Amategeko n’ubutegetsi muri Groupe Scholaire Imena mu karere ka Rusizi.
Mu mirimo yagiye akora muri Leta ahagana tariki ya 1 Gicurasi 2006 yarabaye umunyamabanga ushinzwe amasomo mu ishami ry’Amategeko mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’Urwanda I Butare.
Muri 2008 yabaye umwarimu umwe ufasha abanyeshuri mu ishami ry’Amategeko, nyuma yaho aba umwarimu w’ungirije muriri shami, yabaye kandi Umuhuzabikorwa w’ungirije wa Legal Aid Clinic muri 2008, agirwa ndetse umuyobozo w’ungirije w’inama y’ubutegetsi ya RBA muri 2012.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2014 Perezida wa Repubulika y’Urwanda Paul Kagame yamuze Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umuzigo asimbuye Bwana Anastase Murekezi warugizwe Minisitiri w’intebe, nyuma y’imyaka itatu tariki ya 30 Kanama 2017 Madamu Judith yagizwe Minisitiri mu biro bya Perezida wa Repubulika umwanya yabayeho kugeza manda y’imyaka irindwi yarangiraga .
Tariki ya 16 Kanama 2024 yagaruwe kuri uyu mwanya na Perezida Kagame, Ibi rero byamugize umwe muri bake batangiranye na manda yo mu mwaka wa 2017 babashije kurangiza Manda yose kuko babaye batatu gusa ndetse niwe warangirije kumwanya yarariho yongera no kuwusubiraho.
Ni umuhanga mu mategeko cyaneko atuje akaba ari umubyeyi w’imibiri yombi.
-
AbahanziImaza icyumweru 1
Yari umuhanzi uzi indimi 6, Karemera Rodrigue wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaza icyumweru 1
Niwe wayoboraga aba ‘GP’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarishe anicisha benshi Protais Mpiranya yari muntu ki?
-
Abakora SinemaImaze iminsi 2
Yamamaye muri Filime Lacasa de Papel, Professor ni muntu ?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Ni umunyarwanda uzwi cyane muri IUCN, Karangwa Charles ni muntu ki?