Abanyamakuru
Yigeze gucisha miliyoni 4 ikinyamakuru yakoreraga, Murungi Sabin ni muntu ki?
Murungi Sabin wafashe umwanzuro wo kwikorera nyuma yo gukorera ibitangazamakuru bitandukanye akaba asigaye yinjiza akayabo ni muntu ki?
Amazina yiswe n’Ababyeyi ni Munyengabe Murungi Sabin, mu mwaka wa 2008 ubwo ibitangazamakuru byandikirwa kuri murandasi byari bitangiye kugira imbaraga nyuma y’imyaka ibiri yahise ajya gukorera ikinyamakuru Inyarwanda aho yandika ga inkuru z’imyidagaduro.
Muri 2012 yagizwe umugenzuzi w’Inkera zatambukaga kuriki kinyamakuru, muri 2014 yaje kwerekeza kuri Radio y’imikino n’imyidagaduro ya RBA yitwa Magic Fm yahakoze ameze make, yisubirira kwandika icyo gihe yarabonye akazi ku gitangazamakuri cyitwa Igihe .
Tariki 4 Kanama 2015 yanditse inkuru kuri Teta Sandra yarifite umutwe ugira uti”Ubucukumbuzi kubujura, Ifungwa, Ubutiriganya, ubwambuzi gukunda iraha kwa Teta Sandra”, rwari se rushyidika kuko Teta yavugagako iyi yanditswe kugirango imwangirize izina.
Sabin n’ikinyamakuru Igihe bahise baregwa baratsindwa bahita bategekwa na Rwandan Media Comission kwandika inkuru ivuguruza iyambere ndetsw bagasaba n’imbabazi, ntibyarangiriye aho gusa kuko Igihe cyategetswe kwishyura Teta Sandra miliyoni enye zamafaranga y’Urwanda.
Nyuma yaya makosa Sabin yakomeje gukorera Igihe anagirwa umwanditsi mukuru w’imyidagaduro, inzozi ze zo kuzikorera ntizahagaze, tariki ya 16 Nzeri 2018 yasezeranye mu mategeko n’umukobwa bari bamaze igihe bakundana witwa Raissa Gasagire, nyuma yiminsi 45 akoze Sabin akoze ubukwe yahise asezera ku kazi ko kwandikira ikinyamakuru Igihe.
Sabin buri uko yajyaga kukazi yabaga ateketeza uburyo yazikorera igitangazamakuru cye, amaze gusezera yahise ashinga ikinyamakuru cyitwa Isimbi gifite website y’Isimbi na Isimbi TV ikorera kuri Youtube tariki ya 31 Ukwakira 2018 nibwo yashyize hanze ikiganiro cye cyambere kuri Youtube yakoranye n’umuhanzi kazi Oda Pacy waruherutse kurekura indirimbo yise ‘Ibyatsi’.
Yakomeje gukora ibiganiro bitandukanye bikomeza gukundwa kuko shene ye yarifite umwihariko wo gukoresha abantu ibiganiro ariko we akaba atarabonekaga kuri camera.
Nyuma y’ubwamamare hagiye haza inkuru zimwe zimuvuga nabi izi neza ariko byahumiye kumirari mu kwezi kwa Werurwe 2022 ubwo yakoranaga ikiganiro n’umukobwa witwa Fridaus wavugagako umukinnyi wa Filme witwa Ndimbati yamuteye inda ntamufashe kurera abana, Ndimbati yatawe muri yombi ageze mu rukiko avugako Sabin mbere yuko asohora iriya nkuru yamusabye miliyoni enye kugirango atayitambutsa undi arabyanga , yongera kumuhamagara amusaba noneho miliyoni ebyiri undi nabwo arabyanga ibi byateye amakimbirane hagati yabo.
Si Ndimbati gusa wagiranye ikibazo na Sabin kuko n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago nawe barashwanye nyuma baza kwiyunga, abarimo umukinnyi wa Filmr Patyno, Cacana uzwi muri Filme Motari nabo bifatiye kugahanga Sabin bamushinja ishyari no kubahemukira n’abandi.
Gusa hari n’abandi bahamyako Sabin ari umugiraneza kuko hari nabo yagiye yishyurira amashuri, kumenya amakuru ye biragorana cyane kuko abaho ubuzima bw’ibanga, mu nkuru zindi zamuvuzweho muri 2024 ni amashusho yagiye hanze aterekana niba ariwe koko gusa ku mbuga nkoranyambaga bakavugako ariwe mu gihe we ntakintu yigeze atangaza kuri aya mashusho aho inkuru zayaherekeje zavugagako yafashwe asimbutse igipangu avuye mu rugo rwabandi .
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?