Abahanzi
Bigeze kumusaba amafaranga yo kugura umuriro arayabura, Bruce Melodie ni muntu ki?
Umuhanzi Bruce Melody yiyita Munyakazi afite ijwi ridasanzwe ndetse atunzwe n’umuziki akora nkakazi, ni muntu ki?
Itahiwacu Bruce niyo mazina yiswe n’Ababyeyi yavutse tariki ya 2 Werurwe 1992 avuka kuri Ntibihangana Gervais yitabye Imana Bruce Melody afite imyaka itatu na Verena Muteteri nawe witabye Imana muri 2013.
Ni umwana wa kabiri mu bana batatu bavukana ,amashuri abanza yayize kuri Ecole primaire de Busanza arahava ajya kuri Groupe Scolaire Camp Kanombe.
Amashuri yisumbuye yayize muri EFOTEC I Kanombe ayasoreza kuri Islamic ikigo giherereye Rwamagana.
Bruce Melody yakuriye muri korali ahigira kuririmba ariko ibyo gukunda umuziki byo byaje yiga muwa kane wabanza icyo itsinda rya KGB niryo ryari rigezweho.
Ajya kwinjira mu muziki hari umuntu atajya avuga wamugiriye inama yo kwiba amafaranga bari kujyana gukoramo indirimbo I rusizi birangira ayamuriye n’indirimbo idakozwe.
Yaje kumenya ko KGB ituye I Gikondo ava I Kanombe ajya kuri Reba, ajyezeyo bamusabye kuririmba bumva aririmba neza, umwe mu bagize iri tsinda yamwemereye ko bajyana muri studio baragenda arakoraa riko bukeye asubiyeyo mugihe umuriro warushize bamubwirako ariwe ugomba kuwugura ariko asanga ntanikicumi afite icyo gihe mu minsi yakurikiyeho yaragendaga ntahabwe umwanya na muto kandi yarabaga yaturutse I kanombe akagera I Nyamirambo bimugoye.
Bruce Melody yaje kumva inkuru yuko iwabo za Kanombe hari Studio yafunguwe na Ama G The Black yakorerwagamo naba Producer babiri aribo Jimmy na Piano ariko nabo bakaba bari batarabimenya kuko bigishwaga na Producer waje kwitaba Imana Junior Multisystem.
Yavaga ku ishuri akanyurayo akitegereza uko babikora birangira anamenye uko batunganya indirimbo ibi byanatumye yirukanwa muriyi studio kuko bamwe bacyekaga ko yabakura ku mugati.
Ashoje amashuri yahuye n’umushoramari witwa Munyaneza Janvier washakaga kugura studio ya Ama G The Black ariko nanone akaba yarashakaga kongera ubumenyi abifashijwemo na Producer Lick Lick gusa aza gusanga agiye kwigira muri America niko gucura umugambi we na Fazzo wo kujya gukaba muri Unlimited Record yarisigaye nta mu producer ifite, uyu mugambi bawugejeje kuri Munyaneza Janvier awumva vuba studio barayifata Melody yinjira nkumuhanzi naho Fazzo yinjira nkumu producer .
Yahakoreye indirimbo zqtunye amenyekana zirimo ‘Telefone, Tubivemo n’izindi ‘, yaje kuvayo ajya munzu yarebereraga abahanzi ya Super Level bigizwemo uruhare na Mico The Best mu masezerano bamuhaye harimo ko bazajya bagabana 50 kuri 50 yibyinjiye ariko icyo gihe ntiyahise asinya ariya masezerano byanatumye akora igitaramo batabizi baramurakarira bafata umwanzuro ko nibasinya bazajya batwara 70% we Agatha ra 30%.
Icyo gihe Bruce yaramaze kubura mama we apfa gusinya ariko intego yarafite yari yuko namara kumenyekana azasesa amasezerano, ahakorera indirimbo zirimo ‘Ntundize’ n’izindi.
Melody yigiriye inama yo gusaba ko amasezerano yaseswa maze ahita ahabwa kwishyura Super Level miliyoni 18 kandi ntayo yarafite bahita bamujyana mu rukiko ategekwa kwishyura miliyoni 2 gusa.
Yaramaze gukundwa amafaranga atangiye kuboneka, muri Gashyantare 2020 yatangaje ko yinjiye muri Label ya Cloud9 Entertainment atatinzemo kuko muri 2022 yahise yinjira muri Label ya 1:55Am ya Coach Gael aho yatangiye kwagura ibikorwa bye cyane anakorana n’abahanzi bibyamamare barimo Shaggy bakoranye ‘When she’s Around’, ari nayo yafunguye imiryango yo kujya gutarama muri America Miami na Dallas .
Bruce Melody yatwaye PGGSS kunshuro ya munani, afite kandi ibihembo bitanu bya Salax Awards, ibihembi bibiri bya Kiss Summer Awards, Ibihembo bitatu bya The Choice, icya Trace n’ibindi.
Yamamaza ama company akomeye harimo BK Arena yamuhaye miliyoni 150 zamanyarwanda, Bralirwa binyuze munzoga ya Primus n’izindi.
Afite Label ye yanyuzemo abahanzi batandukanye nka Juno Kizigenza, Kenny Sol.
Bruce afite umugore n’abana babiri akaba ari mu bahanzi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.
-
AbavugabutumwaImaze ibyumweru 2
Umushumba wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Papias Musengamana ni muntu ki?
-
AbahanziImaze ibyumweru 3
Umuhanzi Chriss Eazy ni muntu ki?
-
Ibindi byamamareImaze ibyumweru 4
Munyakazi Sadate ni muntu ki?
-
AbanyapolitikiImaze ibyumweru 4
Arazwi cyane mu nzego z’Abagore, Akimpaye Christine ni muntu ki?