Wadusanga

Abanyamakuru

Yigeze gusinya amasezerano kuri Radio birangira atayikoreye, Rugangura Axel ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Rugangura Axel ni umunyamakuru w’imikino ukunzwe mu kogeza ruhago ubimazemo igihe, ni muntu ki?

Rugangura yavutse tariki ya 30 Gicurasi mu 1988 avukira i Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi.

Umuryango we utahutse uvuye I Burundi wagiye gutura Kicukiro  ahazwi nka Sonatube, amashuri abanza yayize kukigo cyagisirikare APAPER, ikiciro rusange cyayisumbuye akiga kuri EPM, ayisumbuye   ayasoreza kuri Lycée de Kicukiro.

Nyuma yaho Rugangura Axel yajyiye muri Kaminuza nkuru y’Urwanda agiye kwiga itumanaho n’itangazamakuru.

Akiri muto avugako yakundaga kureba umupira gusa ntakunde kuwukina, rimwe yaje guhura n’umunyamakuru witwa Mpano Thiery wantuza kuri Radio Salus ariko icyo gihe yarari gukora kuri Contact Fm baraganira birangira amausabye ko yazajya aza kubafasha mu kiganiro.

Kuri Contact Fm yarimenyerezaga, muri 2012 yajyezanyije igikombe  cy’uburayi na Bruno Taifa ahavuye ajya gukora kuri Radio Authentic atatinzeho  kuko yahise ajya kwimenyereza umwuga nabwo  kuri K FM yari mu mashuri radio yarakomeye.

Nyuma yaho Rugangura yumvise yashaka akazi aza kumvako Rutamu wakoranaga na Rugimbana yavuye kuri Flash Fm ajya gusaba akazi nubwo ntakizere yari yifitiye ariko birangira akabonye .

Ibitangazamakuru byinshi icyo gihe avugako guhemba byasaga ningorabahizi ahubwo ko byatangaga amafaranga yitwaga ayo kwifashisha, ageze kuri Flash Fm yamaze nkamezi abiri atazi umushahara ahembwa gusa yahabwaga amafaranga yo kwifashisha avugako yabaga ari hagati y’ibihumbi mirongo irindwi na mirongo inani.

Amaze kumenyekana kuri Flash ibitangazamakuru byatangiye kumwifuza nibwo we na Rugimbana baje gusinyira Radio10 bajyanywe na Bagirishya Jean de Dieu bakunze kwita Castar birangira Rugimbana ariwe ukomeje wenyine kuko byarangiye kuwa mbere yisubiriye kuri Flash mugihe bari basinye kuwa gatanu.

Ari kuri Flash Fm yarakomeje arakora cyane kugeza ubwo ikigo kigihugu cyamwifuje (RBA)muri 2016 yerekezayo mu kiganiro ‘Urubuga w’imikino’ .

Rugangura Axel tariki ya 8 Ugushyingo 2021 byavuzwe ko yaba akundana na Jojo Ashley uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga niwe wamupositinze arenzaho amagambo agira ati”Umurongo w’ubuzima”, uyu mukobwa bivugwako aba muri Amerika.

Hanze y’Itangazamakuru Axel akina imikino njya rugamba cyane Karate akaba afite umukandara w’ubururu muri Shotokani .

Ikindi nuko atemeranya nabasore bapfukamira abakobwa babasaba kubabera abagore, avugako akunda inshuti akaba yanga abantu bagira ishyari kuburyo atanakorana nuwo muntu.

Mu bintu byamubabaje nukubura Papa we akiri muto kuko yishwe mu Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi Axel yarakiri muto cyane, kwambara ingofero cyane nuko yakuze abona abasitari bazambara cyane, Axel akiri umwana muto nabagenzi be kubera kureba amafilme bisanze bafite amatsiko bitaga ‘Ininja’ kuburyo bajyaga kwiba utuntu mu baturanyi bijyanye nibyo babanaga mu ma filme kuburyo bigeze kwiba umwana muto ababyeyi baramubura igihe bamenyeye ko aribo bamutwaye bakubiswe nkizakabwana kaneye mu rugo .

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe