Wadusanga

Abahanzi

Buriya yize kubigo bitatu muri Primaire, Andy Bumuntu ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Andy Bumuntu ni umuhanzi ukunzwe n’abatari bake akaba abifatanya  n’itangazamakuru, ni muntu ki?

Yavutse tariki ya 24 Gicurasi mu 1994 ahabwa amazina ya Kayigi Andy Dicky Fred, amashuri abanza yayize muri bigo bitatu bitandukanye  yabanje kwiga La colombiere  aha hize n’abandi bantu bibyamamare barimo nk’umuhanzi Meddy, nyakwigendera Buravan yarahize n’abandi benshi.

Andy Bumuntu avuye kuriki kigo yahise ajya kwiga kuri Horizon Primary School naho ntiyahatinda ajya kwiga La Source du Savoir arinaho yasoreje amashuri abanza.

Yaje gutsinda ikizamini cya leta yoherezwa kwiga kuri St Andre mu kiciro rusange cyayisumbuye ahavuye ajyanwa kwiga kuri ETO Muhima ibijyanye n’amashanyarazi.

Muri Kaminuza nabwo muri kaminuza nabwo yize ibijyanye n’amashanyarazi nubwo benshi batajya babihuza n’ubuzima yiberamo.

Avukana n’umuhanzi Umutare Gaby ari nawe wamukundishije kuririmba, inganzo ya Andy Bumuntu yatangiriye mu mashuri yisumbuye, aho hari kumunsi wo gushima  nibwo yafashe umwanzuro asaba ko yaririmba gusa ntandirimbo ye yarafite byatumye aririmba iya mukuru we.

Ibi byatumye yinjira muri Band yitwa Oxmor muri 2011 aho yagiye byinshi kuva ubwo kugera muri 2015 yaririmbaga karaoke kwakundi umuririmbyi aba asubiramo indirimbo zabandi.

Nyuma yaho Andy Bumuntu yigiriye inama yo gukora indirimbo atangirira kuri rap aho avugako izo yakoze icyo gihe ntawundi wazimenye, ahagana tariki ya 18 Kanama 2016 yafashe umwanzuro wo gushyira hanze indirimbo ye yambere yise ‘Ndashaje’ yakozwe na Bob Pro, nyuma yashyize hanze iyitwa ‘Mukadata’ yakoze biturutse kunyura y’inshuti ye yumvise akumva yayandikaho birangira ayikozemo indirimbo.

Andy Bumuntu indirimbo ‘On Fire’ yakoze yarakunzwe cyane inamugira umuhanzi wa kabiri mu Rwanda inyuma ya Meddy ufite indirimbo yarebwe nabantu benshi kuri Youtube.

Mu bitaramo yakoze avugako ikiza imbere y’ibi ndi aricyo yaririmbanyemo n’itsinda rya Boyz 2men ubwo ryazaga mu Rwanda muri BK Arena tariki ya 28 Ukwakira 2023.

Muri 22 Mata 2022 Andy Bumuntu yinjiye mu itangazamakuru ajya gukora kuri Radio KissFM yahakoze igihe kirekire mu kwezi kwa Nzeri 2024  arasezera.

Mubuzima bwe ntakunda umuntu utemera kwiga no guhinduka akavugako kandi ababazwa no kubona abantu babura a babo bakundaga, ubwe yivugiyeko umunyarwenya Rusine amusetsa uko yaba ameze kose, akiga yakundaga isomo rya Biology akaba yarangaga isomo rya Chimie, umuntu afatiraho ikitegererezo ni se umubyara, akaba kumva ijambo ndemeye ikindi nuko Adak undamaged guta igihe.

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe