Wadusanga

Abanyamakuru

Buriya izina rya Rugaju niryo yiyise rinaba ariryo rimenyekana, Rugaju Reagan ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Nyuma yo kunyura mu nzira itoroshye nk’umunyamakuru wa siporo ubu afatwa nk’ishyiga ryinyuma Rugaju Reagan ni muntu ki?

Yavukiye i mulenge ho mu minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1993 ahabwa amazina ya Ndayishimiye Reagan.

Rugaju Reagan nkamazina akoresha ubu kuko asobanura ko Rugaju ari izina  rya se kandi rivugitse neza  avuka kubabyeyi aribo Rugaju Manase na Sifa akaba yaravutse ari umwana wa kane.

Kumyaka itanu gusa mu 1998 umuryango we waje kwimukira mu Rwanda baturage mu Gatsata arinaho yahise atangirira amashuri ye abanza ku ishuri rya Ecole Primaire de Gatsata.

Rugaju yaje gutsinda ikizamini cya leta cy’amashuri abanza yoherezwa kwiga kuri Ecole Secondaire de Gisenyi ubu ni mu karere ka Rubavu.

Yahize umwaka umwe gusa ahita ajya kwiga I Kayonza mu Burasirazuba  anatsindira ahasoreza ikiciro cyambere cyayisumbuye yoherezwa I Nyanza muri Christian Roi aba ariho asoreza amashuri yisumbuye mu ishami ry’indimi (Icyongereza, Ikinyarwanda, Igiswahili).

Nubwo yakundaga kureba umupira byamusabye kubyohomwa ngo atazatsindwa yabonye buruse ahita ajya kwiga uburezi muri 2016 asoza amasomo ye.

Muri 2008 se wa Reagan yitabye Imana mama we asigarana umutwaro wo  kurera abana barindwi bose, Ibi byatumye bamujyana kwa Nyirakuru aba ariho akomeza kurererwa.

Muri 2014 ubwo yarakiri muri kaminuza nibwo yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru yafashe urugendo ajya kureba Rugimbana Thèogene kuri radio Flash amwumvisha uburyo azi gusesengura amakuru ya siporo.

Kunshuro yambere nyiri Flash amwumvisha yamwemereye kwimenyereza mu gihe cy’amezi atatu, ayisoje akomereza kuri  Contact Fm naho yaramaze nk’uwimenyereza kuko yamaze umwaka wose adahembwa.

Bigeze muri 2017 mukuru we yaraminuje amubwirako agomba kureka itangazamakuru kuko ntakintu ryamwinjirizaga amujyira inama yo kujya gushaka imibereho muri Kenya.

Rugaju yafatiyeho aragenda ahita abona akazi ko kuba umugenzuzi w’abakozi mu kabiri gakomeye gusa ntiyarazi iyo biva niyo bijya akomeza kwihagararaho kuko yabonaganaga ntakundi kuko yari  yarigeze guhanurirwa ko azavamo umunyamakuru ukomeye nabwo yumvaga atari mu bintu bye.

Yaje kugaruka mu Rwanda muri Kanama 2018 ahamagawe na Rugimbana washakaga ko bakorana kuko yari yaramubonyemo impano, hano yamwigishije ukuntu agomba kwita ku ijwi rye ndetse yagombaga kuza mu kiganiro yabanje kunywa inshyushyu no kurya imineke.

Ijwi rye ryatumye KNC nyiri Radio na TV1 amuha gukora ikiganiro cya kumanika cya siporo cyitwa One Sport show icyo gihe amafaranga yaratangiye kuza.

Muri 2021 yashwanye na  Rugimbana bakoranaga Trace foot arirukanwa, bituma yibaza aho azakura akazi haciye igihe gito ubuyobozi bwa  Radio yitwaga B&B Umwezi bwaramuhamagaye yerekwa amasezerano  na mahirwe abonye yo gukorana nayo akiyumvira yaje guhabwa amakuru ko hari umwanya muri RBA kuberako Patrick Habarugira amushaka yaragiye kwiga muri Canada afata umwanzuro wo kujya kugerageza amahirwe akora ikizamini aranagitsinda kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2021 aba umukozi wa RBA mu buryo budasuburwaho ndetse ni umukozi wa Kigali Universe yashinzwe na Coach GAEL yewe anamamaza  bimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda bicuruza imikino y’Amahirwe (Bet)

Rugaju Reagan avugako yababajwe nuburyo nyirakuru yamwitayeho  nyuma akaza kwitaba Imana ku buryo kubyakira byamugoye ndetse byasabye ko yigira mu buruhukiro kwirebera koko ko byarangiye byanatumye afata telefone ye yifata amashusho ari kumuganiriza iki cyikaba aricyo kintu kitajya kiva mu mutwe we.

Rugaju akunda gusenga buri wa gatatu na buri cyumweru ajya mu materaniro, aracyari ingaragu ndetse avukana n’abakobwa batatu n’abahungu bane avugako bamwe baba Kenya, Canada, Congo n’Urwanda.

 

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe