Wadusanga

Abakora Sinema

Yigeze gukorera amafaranga 1200, Umunyarwenya Rusine Patrick ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Rukundo Patrick ni umunyarwenya uhagaze neza mu Rwanda nyuma yo kunyura mu buzima bushaririye.

Yavukiye mu mujyi wa Kigali ku Gitega tariki ya 18 Ukuboza 2000, izina Rusine yarihawe na Sekuru rikaba ari naryo azwiho cyane.

Nyuma y’umwaka umwe avutse Rusine ababyeyi be baratandukanye nkundi mwana wese ntiyabwiwe icyabiteye ubwo inshingano zo kumurera zisigarana umubyeyi umwe ariwe mama we.

Hano mu Gitega niho yize amashuri abanza, ayisumbuye ahasoreza I Nyanza mu kigo cya ESN mu ishami rya MCB, nyuma yaje guhita ajya kwiga muri Kaminuza y’Urwanda ishami rya Huye mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu (Cycology).

Mukwandika igitabo asoza yanditse kuburyo urwenya rushobora kwifashishwa mukuvura abarwayi.

Uku kwisanga arikumwe n’umubyeyi umwe byamugizeho ingaruka mu myigire kuko harigihe yajyaga kwiga ajyanye amafaranga bagombaga kwishyura inzu kuburyo hari nigihe yakoraga amakosa abayobozi bishukisha bashaka kumwirukqna bikarangira bamugiriye impuhwe kuko harigihe basangaga ntani tike yishuri afite.

Umwuga wo gusetsa asa nuwawutangiriye mu rugo iwabo ariko amafaranga yakozeho bwambere ayaKeisha gusetsa yarayoboye mu gitaramo we nabagenzi be bategurirwe mu kigo cya ESN I Nyanza bari benshi bishyira hamwe uko bari 49 birangira igitaramo bateguye cyitabiriwe nabanyeshuri 400 kandi kwinjira cyari igiceri cy’ijana.

Mukugabana buri munyeshuri yajyanye igiceri 750 icyo gihe Rusine we yatwaye 1200 nkuwari ubahagarariye.

Rusine Patrick mu kwiga kwe avugako hari igihe yigaga nibyaha ndi bqbaga batarageraho kugirango abone umwanya wo gutegura urwenya.

Nyuma arangije ayisumbuye muri 2018 yateguye umushinga wo gukina comedi icyo gihe Mama we avugako yamuhaye amafaranga ibihumbi cumi na bine (14,000 rwfrs) nkigishoro yari make gusa nayo byarangiye ahombye.

Yakomeje gushakishayongera kwigira  lnama yo gushaka uburyo yajye  mu bucuruzi bw’inkweto z’abamasayi ibi abitekereza nabwo ntagishoro yarafite avugako inshuti ze ebyiri arizo zamugurije amafaranga ibihumbi makumyabiri na kimwe.

Muri ubu bucuruzi yungukaga amafaranga atarenga 500 kucyumweru, aya mafaranga yayategagamo ajya kureba niba haraho yabona ubufasha bwo gukora ibyo yakundaga, nyuma yokugenda amezi ane yose byaranze yaje kwicara hamwe yigira inama.

Iyi nama yariyo kureka kwirukanka mu bintu bya comedi akishakira utundi turimo, nyuma gato yymviseumunyarwenya witwa Nkusi Arthur yateguye amarushanwa y’Abanyarwenya ajya kwiyandikisha, yaritabiriye ajya gusetsa abantu ari numero 23 ahabwa iminota itatu hatarashira umunota umwe ariwe gutera urwenya abakemurampaka baramuhagaritse acyirangiza baramucyuye barimo Clapton Kibonke na Arthur bamubwirako icyo  bashakaga kumva bacyumvise.

Rusine yaratsinze icyo gihe muri Seka Rising Star ahita yinjizwa muri Arthur Nation ya Rutura cyang wa Arthur atangira gukora  ibitaramo bitandukanye birimo Seka Live na Seka Festival.

Clapton nawe yaramubengutse muri 2021 batangira gukorana muri Filme y’uruhererekane yitwa umutaranyi ndetse niyitwa Mugisha na Rusine.

Nyuma yo kumenyekana Rusine yaje kwinjira mu itangazamakuru ahera kuri Radio yitwa Power FM nyuma za kujya kuri KissFM.

Avugako Mama we ariwe mufana we wambere, ikindi nuko yatangiye  gukorana na Andy Bumuntu bikamushimisha kuko yakundaga kumva imiziki ye ndetse ko mukuru we Umutare Gaby yamwigishije.

Rusine afite umukunziwe witwa Iryn Uwase Nizra.

 

 

 

Izikunzwe