Wadusanga

Ibindi byamamare

Niwe mu Miss Rwanda wahinduye ibintu mu buryo butatekerezwaga, Miss Nishimwe Naomie ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Miss Nishimwe Naomie yambitswe iri kamba muri 2020.

Yavutse tariki ya 5 Mutarama 1999 nibwo Nishimwe Naomie yavutse, yavukiye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega kuri Kamali Charles na Uwimbabazi Fanny avuka ari umwana wa gatatu mu muryango w’i wabo ugizwe n’abana batanu.

Yize Camp Kigali amashuri y’inshuke nabanza, amashuri yisumbuye yayatangiriye kuri IFAK ahava nyuma y’umwaka umwe ahita ajya kwiga kuri Groly Secondary School aba ari naho asoreza mu ishami rya MEG.

Yakuze akunda kuririmba aza kubivaho mu gihe gukunda ibijyanye nubu Miss yatangiye kubikurikirana muri 2015.

Mu gihe yari mu mashuri yisumbuye yagiye yitabira uturushanwa duto  nka Miss High School yegukanamo ikamba rya Miss Popularity ni rya Miss Photogenic.

Muri 2019 yakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye umwaka wakurikiyeho yitabira Irushanwa rya Miss Rwanda ku myaka ye 21 irushanwa ryategurwaga na Rwanda Inspiration Backup yayoborwaga na PrinceKid.

Tariki ya 23 Werurwe 2020 Naomie yambitswe ikamba rya Miss Rwanda abikesha itike yazamukiyeho y’umujyi wa Kigali.

Nyuma yigihe gito abonye ikamba amanota yikizamini cya leta yarasohotse yisanga yagize amanota 13 kuri 73 bari bafatiyeho aterwa imijugujugu.

Atangira ishingano zo kuba Miss yari yahawe ibihembo birimo imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift 2019 ihagaze agaciro ka miliyoni 19 ndetse n’umushahara w’ibihumbi 800 ku kwezi mu gihe yagombaga no guhangana no gushyira mu bikorwa umushinga we would kurwanya agahinda gakabije n’ihungabana.

Kubera icyorezo cya Covid 19 yisanze atakigiye guhagararira Urwanda muri Miss World mu gihugu cya Thailand .

Nishimwe Naomie yabaye nkuhindura ibintu mu gihe byari bimenyerewe ko Miss yarebererwaga inyungu na Rwanda Inspiration Backup we avugako byose ariwe ubwe uzajya abyikorera.

Mubyo kurya akunda ifiriti n’umuceri wipirawu , akunda gutunga imbwa ndetse iyo ashaka kuruhuka yumva umuziki mu gihe kandi yanakuze akunda kuzaba umunyamakuru.

Akundana na Mike Tesfy kuva muri Mata 2022, muri 2024 Mike nibwo yamwambitse impeta.

Muri Nzeri 2024 nibwo bazakora ubukwe, Mike Tesfy umugabo we yavukiye Toronto muri Canada kubabyeyi babiri babanya Ethiopia, akaba afite impamyabumenyi ya PhD mu buvuzi yakuye mu Bwongereza muri 2018 nibwo uyu mugabo yarakandagiye mu Rwanda  ari nabwo yaje kujya kwimenyereza muri Kaminuza nkuru y’Urwanda.

 

Kwamamaza ARAME AD

Izikunzwe