Wadusanga

Abakora Sinema

Agira akiryo kenshi akaba n’umunyamishinga, Rocky Kimomo ni muntu ki?

Yanditswe,

Kuya

Iyo uvuze izina Rocky abenshi bahita bumva izina risanzwe rizwi mu gusobanura ama Filme cyane ko ni zina rye risanzwe abenshi ntibarizi.

Yavukikiye ku muhima wa Kigali tariki ya 20 Kanama mu 1991 kuri mama we Immacule Batamuriza na se Gerard Nzamurambaho bamwita Uwizeyimana Marc azwi nka Rocky .
Ni imfura mu muryango akaba avukana nabarimo Savimbi nawe uzwi mu gusobanura Filme.

Umuryango we wavuye ku muhima ujya gutura mu gatsata ariho yakuriye,mu mwaka wa 2012 Rocky yasoje amashuri ye yisumbuye kuri St Joseph Kabgayi yabonye buruse ahita ajya kwiga muri IPRC iburasirazuba ibijya n’ikoranabuhanga,aharangiza muri 2017.

Rocky yakuze n’abandi bana bajya kureba Filime zasobanurwaga na Yanga icyo gihe avugako byari bigoye kuko abantu batayobokaga ariko Yanganaga aza no kwinjizamo muri uyu mwuga barimo Junior na Sankara.

Yari inshuti ya Junior Giti arinawe wamwinjije mu gasobanuye muri 2015,Filime zambere eshanu yakoze ntizasohotse  yazijyanye murugo kuzirebera areba aho yakoze amakosa azakosora.

Muri 2016 Studio ya African Movie Market yahise imusinyisha batangira gukorana aho yasobanuraga kampani igacuruza.

Abantu basa nabatarabanje kumwakira kubera  uburyo yasobanuraga yitaka cyane,nyuma baza kubikunda.

Muri 2018 yahise ashinga Kampani ye yaririmo ibyiciro byinshi ayita Rocky Entertainment yarasobanuraga,akaramata,no kureberera inyungu zabahanzi barimo ba Papa cyane,Generous 44,Penzi,Mirabyo n’abandi.

Muri aba bahanzi uwamamaye cyane ni Papa Cyangwe byaje kurangira tariki 8 Ukuboza 2021 Rocky atandukanye nawe nubwo impande zombi buri wese yakururaga yishyira kucyatumye batandukana.

Rocky mu ruganda abamo ntiyigeze yumvikana na Pik uyu nawe ni umusobabuzi wama filme amakimbirane atarigeze asobanuka gusa Junior na Rocky bavuzeko batangiye umushinga wo gusubira more filme yumvikana mu kinyarwanda mugihe ari inyamahanga Pik bavygako yashatse kubaca inyuma hakekwako ariho amakimbirane yaturutse.

Abarebye Filme ya Maitre Nzovu batangiye bumva isobanurwa na Pik ariko birangira ihawe Rocky we wemezako bayimwatse kubwushobozi buke bamubonyemo.

Nyuma Rocky amaze kuyihabwa yashinjwe na Ingwe Media yari yaramuhaye iriya Filme kubambura asaga miliyoni 6 zamanyarwanda.

Muri Gashyantare 2023 yasohoye indirimbo yise Umujinya w’Umusirikare yahurijemo Fireman na Sean Briz yateguzaga Filme ye yise Umujinya w’Umusirikare.

Yayihurijemo abantu bazwi nka Anitha Pandora,Young Grace,Dumbarton,Kadafi,Fatakumavuta,Serge Iyamuremye yamwinjirije amafaranga menshi kuko kuyireba byasabaga kwishyura ibihumbi bitanu.

Muri 2019 yatwaye ibihembo cy’umusobanuzi mwiza w’umwaka mu bihembo bya made in Rwanda.

Muri 2020 yatowe nkuvuga rikijyana kumbuga  nkoranyambaga n’ibindi.

Rocky avuga ko yubaha abasobanuzi abagenzi be ariko ko umusuzuguye nawe amusuzugura.

Afite Website yitwa Agasobanuye.com imuha agatubutse.

Rocky kandi afite umuyoboro wa YouTube nawo umuha agatubutse,ni ingaragu ntamukunzi uzwi aragaragaza.

 

 

Komeza usome
Tanza igitekerezo

Shyiraho Isubizo

Email yawe ntaho izagaragara Ningobwa kuzuza ahari aka kamenyetso *

Izikunzwe